Héritier Luvumbu wari utegerejwe n’abafana ba Rayon Sports yageze i Kigali (AMAFOTO)

Umunye-Congo Hertier Luvumbu wari utegerejwe mu ikipe ya Rayon Sports yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuwa 28 Ukuboza 2022.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe Heritier Luvumbu yavuze ko yishimiye kugaruka muri Rayon Sports yise umuryango avuga ko kugeza ubu yumvikanye nayo kuyisinyira amezi atandatu azarangirana na shampiyona ariko ko mu gihe ubushobozi bwaboneka yasinya nigihe kirenze ayo mezi.

Héritier Luvumbu Nzinga w’imyaka 30 w’amavuko aje mu Rwanda nkimwe mu ntwaro ikipe ya Rayon Sports izongera mu bakinnyi ifite mu isoko rizafungura tariki 1 Mutarama 2023 kugira ngo zizayifashe mu mikino yo kwishyura ya shampiyona izatangira tariki 20 Mutarama 2023.

Hertier Luvumbu ntabwo ari ubwa mbere akiniye iyi kipe kuko muri shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2020-2021 yakinwe mu matsinda ari umwe mu bayifashe cyane ndetse benshi bemeza ko ariwe wabaye umukinnyi mwiza wiyo shampiyona yakinwe igihe gito.

Nyuma yuko shampiyona ya 2020-2021 irangiye uyu mugabo wamenyekaniye muri CHAN yabereye mu Rwanda 2016 yahise ava muri Rayon Sports ajya gukina mu gihugu cya Angola mu ikipe ya 1º de Agosto (Premiero de Agosto) aho yakinnye umwaka umwe 2021-2022 mbere yuko muri uyu mwaka asubira iwabo muri RDC mu ikipe ya DCMP nubwo atabonaga umwanya wo gukina.

Imikino 15 ibanza ya shampiyona 2022-2023 imaze gukinwa ikipe ya Rayon Sports yayisoje iri ku mwanya wa gatanu aho ifite amanota 28.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Urakaza neza Luvumbu....

BYINZUKI JEAN BAPTISTE yanditse ku itariki ya: 29-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka