Héritier Luvumbu wakinnye mu Bubiligi na Muhire Kevin bamaze gusinyira Rayon Sports (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha abakinnyi babiri izifashisha muri shampiyona y’amezi abiri izatangira tariki 01/05/2021.

Kuri uyu wa Gatandatu nk’uko byari bimaze iminsi bihwihwiswa, ikipe ya Rayon Sports yamaze kugarura umukinnyi Muhire Kevin, ndetse n’umunye-Congo Héritier Luvumbu Nzinga bamaze gusinyira iyi kipe.

Kevin Muhire wari umaze iminsi yarerekeje mu ikipe ya Sahama Club yo muri Oman, ni umwe mu bakinnyi beza bo hagati b’abanyarwanda kugeza ubu, aho ari umwe mu bakinnyi bafashije ikipe ya Rayon Sports gukora amateka yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup ndetse na ¼.

Umunye-Congo Héritier Luvumbu Nzinga w’imyaka 28, ni umwe mu bakinnyi bamenyekanye mu Rwanda muri CHAN yabereye mu Rwanda mu mwaka wa 2016, akaba yarakinnye mu makipe arimo Royale Union saint-gilloise yo mu Bubiligi, akinira AS FAR Rabat ndetse na Athletic Youssoufia Berrechid zo muri Maroc

Héritier Luvumbu Nzinga mu mwambaro wa Rayon Sports

Aba bombi basinyiye Rayon Sports amasezerano y’amezi abiri ari nayo shampiyona izamara, aho Rayon Sports izatangira ikina na Gasogi United, ikazakurikizaho Kiyovu Sports ndetse na Rutsiro Fc.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Amahirwe kuri Reyo

HARERIMANA jean D’amuor yanditse ku itariki ya: 27-04-2021  →  Musubize

sammy ubawaduhaye amakuru meza naho reyo intwaro yazanye isabwe kuzikoresha neza harigihe zifite ubumara

sammy ni harerimana jean d’amuor nkushimiye amakuru meza ubawaduhaye amahirwe kuri reyo ter 0788904105 yanditse ku itariki ya: 27-04-2021  →  Musubize

Aho nisawa amakipe araje atubone

Keke yanditse ku itariki ya: 25-04-2021  →  Musubize

Nukuri badukoreye umuti kbx💪💪 reka twizere ko nneho ibibazo bimwe Na bimwe biri kujyenda bikemuka. nizere bongeyemo izontwaro nibyiza ark abasanzwe nabo nizereko ntawe afitiwe ikirarane cyaba salary cg recruitment.

Nubundi ntacyo byaba bimaze

But congratulations to our new leaders 🙏🙏🙏🙏🙏

Bizagenda biza😆😀😁.

TURI GIKUNDIRO 🏆🏆🏆

Ndayizeye Ildephonse yanditse ku itariki ya: 25-04-2021  →  Musubize

Batubabarire badukize amenyo y’ abacyeba

Kwizera onesphore yanditse ku itariki ya: 25-04-2021  →  Musubize

byiza cyane abayobozi baradushimishije ubu noneho twahatanira igikombe ubwo knc abe yumva azarya umuba week end nziza kuba rayon bose

ntambara j.claude yanditse ku itariki ya: 24-04-2021  →  Musubize

Amakipe afite ibibazo pe ! Ndabona ibitego bigiye kuba umuba

Habihirwe Bonheur yanditse ku itariki ya: 24-04-2021  →  Musubize

Amakipe afite ibibazo pe ! Ndabona ibitego bigiye kuba umuba

Habihirwe Bonheur yanditse ku itariki ya: 24-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka