Héritier Luvumbu wakiniraga Rayon Sports yasinye umwaka muri Angola

Umunye-Congo Héritier Luvumbu Nzinga wakiniraga ikipe ya Rayon Sports, yamaze kwerekeza muri Clube Desportivo Primeiro de Agosto aho yasinye amasezerano y’umwaka umwe

Nyuma y’amezi yari yarasinyiye ikipe ya Rayon Sports akayikinira imikino ya shampiyona yakinwe mu buryo bw’amatsinda, Héritier Nzinga Luvumbu ntiyabashije gukomezanya n’iyi kipe yifuzaga kuba yamwongerera amasezerano.

Héritier Luvumbu wigaruriye abakunzi ba Rayon Sports mu minsi mike yabakiniye, ubu yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Clube Desportivo Primeiro de Agosto ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Angola.

Luvumbu yahawe numero 9 mu ikipe ye nshya
Luvumbu yahawe numero 9 mu ikipe ye nshya

Uyu mukinnyi ushobora gukina aca ku ruhande cyangwa inyuma ya rutahizamu yakinnye mu makipe arimo Royale Union saint-gilloise yo mu Bubiligi, akinira AS FAR Rabat ndetse na Athletic Youssoufia Berrechid zo muri Maroc, ubu akaba yakiniraga Rayon Sports yo mu Rwanda.

Héritier Luvumbu yari amaze iminsi akinira Rayon Sports
Héritier Luvumbu yari amaze iminsi akinira Rayon Sports
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abayobozibareyo barimobaratubeshya ubwose hasigayende uzatsinda

Ishimwe assa pacifike yanditse ku itariki ya: 21-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka