Hategerejwe inama ikomeye iziga ku hazaza ha rutahizamu Erling Halland

Mu cyumweru gitaha nibwo hategerejwe inama yo kwiga ku hazaza ha rutahizamu w’ikipe ya Borussia Dortumund, Erling Halland, bivugwa ko ashobora kuva muri iyo kipe muri Kamena 2022.

Erling Halland
Erling Halland

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cyo mu Budage, Sport Bild, kivuga ko iyo nama izaba mu cyumweru gitaha izahuza ikipe ya Borussia Dortumund, umubyeyi wa Halland (Se) ndetse n’umuhagarariye mu mupira (agent), kugira ngo barebe niba uyu musore azaguma muri iyo kipe cyangwa se akayivamo mu kwezi kwa gatandatu 2022, nk’uko birimo kuvugwa muri iyi minsi.

Ikipe ya Borussia Dortumund bivugwa ko ariyo yasabye ko habaho iyo nama, irifuza ko mu ntangiriro za Gashyantare 2022 yaba yamenye niba uyu musore azashyirwa ku ikosoko kugira ngo itangire gutegura umwaka w’imikino utaha wa 2022-2023, izi ko izaba imufite cyangwa se izaba itamufite.

Mu mpeshyi ya 2021 ubwo hatangiraga kuvugwa igenda ry’uyu musore ariko we ubwe akabihakana, Erling Halland yari afite agaciro ka miliyoni 150 z’Amayero k’uwari bushake kumugura, ariko nyuma y’uko agumye muri iyo kipe, kuri ubu ku myaka ibiri asigaje ku masezerano ye azarangira mu mpeshyi ya 2024, uyu musore afite agaciro kari hagati ya Miliyoni 75 na 90 z’Amayero mu gihe hagize umwifuza.

Ibizava muri ibyo biganiro bishobora gushimisha cyangwa bikababaza amakipe arimo Real Madrid, FC Barcelone, Manchester United, Manchester City, Chelsea na PSG yose avugwa ko yifuza kuba yasinyisha uwo musore umaze imyaka ibiri (2) muri Borussia Dortmund yagezemo muri Mutarama 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka