Hatangijwe ikipe “Intwari FC” izafasha mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu

Mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa hatangijwe ikipe y’Intwari FC izafasha mu bukangurambaga bwo kurwanya iri hohoterwa.

Mu gihe mu Rwanda hakomeje kugaragara umubare munini w;abangavu baterwa inda, Centre Marembo ifatanyije n’umuryango Intwari, batangije ikipe y’abakobwa y’umupira w’amaguru irimo bamwe mu bana b’abakobwa batewe inda bakiri bato.

Ikipe yitwa Intwari Fc yamuritswe kuri uyu wa Kabiri
Ikipe yitwa Intwari Fc yamuritswe kuri uyu wa Kabiri

Iyi kipe irimo n’abandi bana b’abakobwa batahuye n’iryo hohoterwa, igamije gufasha mu bukangurambaga bwo guhangana n’iri hohoterwa.

Mu muhango wo kwerekana iyi kipe ndetse no gusobanura ibijyanye n’ubu bukangurambaga wabereye ku biro by’umujyi wa Kigali, wari witabiriwe ndetse n’umuyobozi wa Transparency International Rwanda Madamu Ingabire Marie Immaculée.

Nsabimana Nicolette, Umuyobozi w’Umuryango Centre Marembo wita ku bana b’abakobwa bakorerewe ihohoterwa, abagizweho ingaruka n’ihoroterwa ndetse n’abana babakomotseho, ndetse uyu munyamuryango ukaba mu bafatanyabikorwa b’Intwari FC, aratangaza ko bazafatanya mu bukangurambaga rwo kurwanya iri hohoterwa

Yagize ati “Tuzakorana na Intwari FC muri ubu bukangurambaga kuko twasanze intego zayo zihuye n’ibyo dusanzwe bakora ndetse bifuza ko umuvuduko guterwa inda kw’abangavu biriho byagabanuka, kuko umubare w’abahohoterwa ukomeje kwiyongera”

“Navuga ngo ni icyorezo gishobora gutuma umuntu aho gutera imbere dutera inyuma. Muri gahunda zitandukanye za Marembo dufasha abana kubona ubutebara, gusubira mu ishuri ndetse no gutera imbere. Turizera ko mu bufatanye tuzagirana n’iyi kipe hari umusaruro mwiza bizatanga.”

Nsabimana Nicolette, Umuyobozi w
Nsabimana Nicolette, Umuyobozi w’Umuryango Centre Marembo

Ntawuyirushamaboko Célestin washinze iyi kipe y’umupira w’amaguru, yavuze ko itagiye gukina mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri, ahubwo izajya ikora ubukangurambaga mu bigo bitandukanye mu Rwanda ubwo imikino muri rusange izaba yafunguwe.

Ntawuyirushamaboko Célestin washinze iyi kipe y
Ntawuyirushamaboko Célestin washinze iyi kipe y’umupira w’amaguru

Yavuze ko kandi iki gitekerezo cyo kuyishinga bakigize nyuma yo kubona ko umubare w’abangavu baterwa inda ukomeza kwiyongera kandi baramutse bagiriwe inama n’abo byabayeho bikaba byagira akamaro, ari yo mpamvu bifashishije umupira w’amaguru kuko uhuza abantu benshi.

Yagize ati “Ni ikipe igizwe n’abana b’abakobwa barimo abatwaye inda zibabuza gukomeza amashuri, ariko harimo n’abataratewe inda, ni ikipe izajya ikora ubukangurambaga mu bigo by’amashuri igihe imikino izaba yafunguwe”

“Iyo ari nyir’ubwite ukora igikorwa, ashobora kubwira bagenzi be bakaba bamwumva ndetse na we ntaheranwe n’agahinda. Turizera ko bizatuma iki cyorezo cyo guterwa inda ku bangavu kigabanuka, ni nayo mpamvu twanifashije umupira w’amaguru kuko uhuza abantu benshi bakaba babasha kumva ubwo butumwa”

Sembagare Jean Chrysostome wahoze akinira Rayon Sports, ni umuyobozi wa Tekinike wa Intwari FC
Sembagare Jean Chrysostome wahoze akinira Rayon Sports, ni umuyobozi wa Tekinike wa Intwari FC

Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency Interantional Rwanda, yashimiye abateguye iki gikorwa barimo Centre Marembo na Intwari FC kuko ikibazo cy’inda ziterwa abangavu kiri mu bihangayikishije Abanyarwanda.

Ati “Iki ni ikibazo kiduhagangiyikishije twese nk’Abanyarwanda kuba abana b’abangavu baterwa inda imburagihe. ikibazo tubona gikomeye ni ugusambanya abana, kuko umwana yatwara inda, atayitwara, bigira icyo bimuhangabanyaho mu mutwe ndetse bikangiza n’ahazaza he.”

“Twirirwa twiruka kuri iki kibazo, ariko muri siporo twari tutarabibona. Urubyiruko rukurikira ibiganiro bya siporo, abenshi baterwa inda binyuze mu nzira yo kwidagadura"

"Ubu noneho kibaye ikintu gikomeye ko hagiye kubaho kwidagadura, ariko noneho dukingira abana bacu ngo bataza kugwa muri ibyo byago bikomeye. Ndagira ngo mbashimire cyane kandi mbizeza ubufatanye. “

Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi w
Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency Interantional Rwanda

Muri iyi minsi yahariwe ubu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa, hateguwe ibice bitandukanye ibikorwa bizabera, aho ku ikubitiro tariki 27/11 ari mu karere ka Kamonyi, tariki 29/11 muri Car Free day, tariki 04/12 mu karere ka Rulindo, tariki 08/12 I Rwamagana, naho tariki 10/12 ari mu karere ka Gasabo.

Shakisha izindi nkuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi ntacyo bizatanga.Impamvu Abana basambana,nukubera ko n’Ababyeyi babo basambana ku bwinshi.Ni ababyeyi bangahe bakora ubukwe ari amasugi (vierge)?? Ubusambanyi,ni icyaha gikomeye kizabuza abantu millions na millions ubuzima bw’iteka .Babikora ahanini kubera gushaka kwishimisha.Bakibagirwa ko Imana yaduhaye UMUBIRI itubuza gusambana.Gusa hari abantu bake birinda ubusambanyi,kubera ko bumvira Imana kandi bakurikiza ibyanditswe muli bible.Abo nibo bazarokoka umunsi w’imperuka,bakaba muli paradizo.

gafuruka yanditse ku itariki ya: 25-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka