Nyuma yo gusubika uyu mukino inshuro ebyiri wo kwishyura wagombaga guhuza ikipe ya Rayon Sports n’Intare FC hakaza no kwitabazwa komisiyo y’ubujurire ya FERWAFA, uyu mukino wamaze guhabwa amatariki mashya.
- Rayon Sports n’Intare FC bazakina umukino wo kwishyura tariki 19/04/2023
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze gutangaza ko uyu mukino ugaomba kuba tariki 19 Mata 2023, uyu mukino ukazakirwa n’ikipe ya Rayon Sports kuri Stade ya Bugesera ku i Saa Cyenda z’amanywa.
Kugeza ubu ikipe y’Intare FC yaherukaga gutangaza ko itazigera ikina umukino wo kwishyura na Rayon Sports ahubwo iri kwitegura umukino wa ¼ na Police FC, ntiratangaza niba ubu yamaze kwemera kuzakina uyu mukino wahawe andi matariki.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
TURAJEDUKUBITEAYEKIGAI
AMAKURU RUV UYANGA