Hatangajwe ibiciro ku mukino wa Rayon Sports na Mukura

Ku mukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Mukura VS kuri iki Cyumweru, ufite inoti y’igihumbi azabasha kureba uyu mukino wo Padiri Fraipont Ndagijimana

Kuri iki Cyumweru Tariki 01/09/2019 kuri Stade Amahoro hategerejwe umukino wo guhatanira igikombe kgamije kwibuka Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana watangije ikigo cya HVP Gatagara mu 1962.

Rayon Sports igiye guhatanira na Mukura igikombe cyitiriwe Padiri Fraipont Ndagijimana
Rayon Sports igiye guhatanira na Mukura igikombe cyitiriwe Padiri Fraipont Ndagijimana

Uyu mukino waherukaga kuba mu mwaka wa 1980 ubwo Padiri Fraipont Ndagijimana yari akiriho, Mukura icyegukana itsinze Rayon Sports ibitego 3 kuri 2, ubu iki gikombe kikaba kigiye guhatanirwa ku nshuro ya kabiri.

Amafaranga igihumbi azaguhesha uburenganzira bwo kureba uyu mukino kuri Stade Amahoro
Amafaranga igihumbi azaguhesha uburenganzira bwo kureba uyu mukino kuri Stade Amahoro

Kwinjira muri uyu mukino uzabera kuri Stade Amahoro guhera Saa Cyenda n’igice, ni ibihumbi 10 muri VVIP, 5,000 Frws muri VIP, 3,000 Frws ahandi hatwikiriye ndetse na 1,000 Frws ahasigaye hose hadatwikiriye.

Padiri Fraipont Ndagijimana ni muntu ki?

Padiri Fraipont Ndagijimana yavutse taliki ya 11 Ukwakira 1919, avukira ahitwaga Waremme mu Ntara ya Liège mu Bubiligi, yahawe ubusaseridoti ku italiki ya 30 Kamena 1946 ahita atangira kwigisha iyobokamana muri Collège ya Waremme.

Muri 1957 yoherejwe i Nyanza mu Rwanda kwigisha mu ishuri ryitiriwe Kristo Umwami ( Collège Christ-Roi) ariko umwanya we munini awuharira abafite ubumuga kugeza anashinze ikigo cya Gatagara giherereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Mukingo.

Yasabye kandi ahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda muri 1974, Fraipont Ndagijimana yitabye Imana ku italiki ya 26 Gicurasi 1982 azize uburwayi yatewe n’umunaniro mwinshi kubera inshingano ze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka