Hatangajwe ba kapiteni b’amakipe azakina Igikombe cy’Isi cy’abanyabigwi mu Rwanda

Abanyabigwi bafatanye ifoto y'urwibutso n'abitabiriye iki gikorwa
Abanyabigwi bafatanye ifoto y’urwibutso n’abitabiriye iki gikorwa

Muri kaminuza ya Kepler i Kinyinya mu Mujyi wa Kigali hatangarijwe ba kapiteni umunani bazayobora amakipe azakina Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho kizabera mu Rwanda muri 2024 barimo Jimmy Gatete, Robert Pires, Patrick M’Boma na Douglas Maicon.

Iki gikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho gitegurwa n’ishyirahamwe ry’imikino y’abakanyujijeho (FIFVE) kizitabirwa n’abakinnyi barenga 150 bari mu makipe umunani arimo atatu yo muri Afurika, abiri azava i Burayi, Aziya na Oceania.

Abakapiteni batoranyijwe bazaba bayoboye amakipe umunani ni Umunyarwanda Jimmy Gatete uzaba uyoboye imwe mu makipe ya Afurika, Robert Pires umufaransa wakiniye Arsenal, Patrick M’Boma ukomoka muri Cameroon, Maicon Douglas wo muri Brazil wakiniye ikipe ya Inter yo mu Butaliyani,Wael Kamel Gomaa ukomoka mu Misiri,Tsuneyasu Miyamoto wo mu Buyapani, Gaizka Mendieta wo muri Espagne ndetse na Charmaine Elizabeth Hooper wo muri Canada.

Abanyabigwi bitabiriye ibi biganiro
Abanyabigwi bitabiriye ibi biganiro

Mu biganiro aba banyabigwi muri ruhago y’Isi bagiranye n’abanyeshuri bo muri kaminuza zitandukanye bari bitabiye iki gikorwa, bababwiye ko kugera aho bageze bitari byoroshye, kandi ko iyo ushaka kugera ku rwego rwiza intwaro ya mbere yo gukoresha ari ukugira ikinyabupfura, ukanakora cyane.

Anthony Baffoe yagize ati “Inama nabagira ni ugukomeza kwitwara neza, gukora, kumenya icyo ushaka no kwitonda, ibi ni ingenzi cyane.”

Abakapiteni batangajwe uyu munsi, buri wese azatoranya abakinnyi bazaba bagize ikipe ye bikaba biteganyijwe ko umuhango wo gutangaza amakipe uzabera mu mujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire muri Gashyantare 2024 mu gihe biteganyijwe ko irushanwa nyirizina rizakinwa hagati ya tariki 10 na 20 Gicurasi 2024.

Abakanyujijeho barenga 150 baturuka mu bihugu birenga 40 bitandukanye bitezwe ko bazitabira iri rushanwa rizakinwamo imikino irenga 20 aho kandi abazitabira iki gikombe cy’Isi bazanakora ibikorwa by’amahoro, uburezi, ishoramari, ikoranabuhanga ndetse n’ubukerararugendo.

Abitabiriye bahawe umwanya wo kubaza
Abitabiriye bahawe umwanya wo kubaza

Iki gikombe cy’Isi cy’abakanyujijejo kizaba kibereye bwa mbere ku mugabane wa Afurika kuko inshuro esheshatu ziheruka cyaberaga i Burayi gifite kandi umwihariko wo guhuza abanyabigwi benshi ndetse no kuzaba mu mwaka wa 2024 ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiza imyaka 30 ishize rwibohoye.

Abanyabigwi bitabiriye iki gikorwa cyo gutangaza abakapiteni kandi barimo Geremi Njitab wo muri Cameroon, Khalilou Fadiga, n’umunya-Nigeria Jay Jay Okocha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nishimiye.ababagapiteni.8mwahisemo.imana.izadufashe.tuhageze

mutangana sylidie yanditse ku itariki ya: 31-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka