Haruna Niyonzima yongereye amasezerano muri Young Africans

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Haruna Niyonzima, yongereye amasezerano y’umwaka umwe muri Young Africans yo muri Tanzania.

Haruna Niyonzima (iburyo) nyuma yo kongera amasezerano y'umwaka muri Young Africans
Haruna Niyonzima (iburyo) nyuma yo kongera amasezerano y’umwaka muri Young Africans

Nk’uko byatangajwe binyujijwe ku rubuga rwayo rwa Instagram rwa Young Africans, ikipe yavuze ko bongereye amasezerano ya Haruna . Bagize bati "Ikipe yacu ya Young uyu munsi twongereye amasezerano ya Niyonzima Haruna Fabregas aracyari hano aracyari muri twe."

Amasezerano ya Haruna Niyonzima yari asigaje ukwezi kumwe ku mwaka umwe yasinye muri Young Africans mu mwaka wa 2019.

Haruna Niyonzima yerekeje muri Young Africans mu kwezi k’Ukuboza 2019 avuye muri As Kigali yari yagezemo avuye muri Simba yo muri Tanzania.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka