Haruna Niyonzima yerekeje muri Al-Taawon Ajdabiyah SC yo muri Libya

Kuri uyu wa Gatandatu ikipe ya AS Kigali yatangaje ko ishimira uwari kapiteni wayo, Haruna Niyonzima, werekeje mu ikipe ya Al-Taawon Ajdabiyah SC yo muri Libya.

Haruna Niyonzima asubiye gukina hanze y'u Rwanda
Haruna Niyonzima asubiye gukina hanze y’u Rwanda

Ibinyujije ku rubuga rwa twitter, ikipe ya AS Kigali yavuze ko ishimira Haruna Niyonzima ndetse banamwifuriza amahirwe masa.

Iti "Turashimira kapiteni wacu Haruna Fundi werekeje muri Al-Taawon Ajdabiyah SC yo muri Libya. Haruna Niyonzima abanyamujyi baragushimita bakwifuriza amahirwe mu rugendo rwawe rushya."

Muri Nyakanga 2021 nibwo Haruna Niyonzima yasinyiye AS Kigali avuye mu ikipe ya Yanga SC yo muri Tanzania, aho mu mwaka w’imikino wa 2021-2022 yafashije AS Kigali gutwara Igikombe cy’Amahoro batsinze APR FC ku mukino wa nyuma.

Yafashije AS Kigali gutwara igikombe cy'Amahoro
Yafashije AS Kigali gutwara igikombe cy’Amahoro

Kwegukana iki gikombe byatumye isohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup, aho yasezerewe mu ijonjora rya kabiri na Al Nasr nayo yo muri Libya.

Ikipe ya Al-Taawon Ajdabiyah SC kugeza ubu muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Libya 2022-2023 ikinwa mu matsinda abiri, mu itsinda rya mbere irimo rigizwe n’amakipe 10 iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 12.

AS Kigali yifurije Haruna amahirwe aho agiye
AS Kigali yifurije Haruna amahirwe aho agiye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka