Haruna Niyonzima yanyomoje abavuga ko agiye gusezera mu ikipe y’igihugu

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Haruna Niyonzima, aratangaza ko abifuza ko asezera mu ikipe y’iguhugu atari cyo gihe cyo gusezera

Mu gihe ikipe y’igihugu Amavubi yitegura umukino wa Guinea Conakry ukinwa kuri uyu wa Kabiri, Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Haruna Niyonzima, yaganiriye n’itangazamakuru asubiza bimwe mu bibazo bijyanye n’uko ikipe yiteguye uwo mukino.

Amaze imyaka 11 akinira Amavubi
Amaze imyaka 11 akinira Amavubi

Haruna Niyonzima yabajijwe kandi ku bijyanye no kuba hari amakuru amaze iminsi avugwa ko ashobora gusezera mu ikipe y’igihugu nyuma y’umukino ukinwa kuri uyu wa Kabiri kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Haruna Niyonzima yakinnye imikino myinshi ikomeye mu ikipe y'igihugu
Haruna Niyonzima yakinnye imikino myinshi ikomeye mu ikipe y’igihugu

Yagize ati "Nakinnye imikino myinshi cyane, ku isi hose nta mukinnyi utifuza gukina, hari igihe udakina bitewe n’uko umutoza yapanze umukino, icyo ndeba ni uko ikipe nyoboye hari aho yagera, sinzakina igihe cyose, umupira nzawuvamo"

Haruna ati ubu nibwo ngeze igihe cyo gukina
Haruna ati ubu nibwo ngeze igihe cyo gukina

"Buri wese yifuza ko ndeka gukina, nyamara njyewe mbona iki gihe ndimo ari cyo gihe cyo gukina, benshi batumenye kuko twazamutse vuba bigatuma bumva ko twatinze mu kibuga, benshi bavuga ku bibi byabaye, ariko hari ibindi byiza twakoze batavugaho"

Haruna ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe mu ikipe y'igihugu
Haruna ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe mu ikipe y’igihugu

Imikino izwi Haruna Niyonzima amaze gukinira ikipe y’igihugu ni 69 mu myaka 11, akaba yarashoboye kuyitsindira ibitego bitanu, harimo ibitego bibiri yatsinze Guinee Equatoriale ku itariki 2 Kamena 2007 ari nawo mukino yamenyekaniyemo cyane mu ikipe y’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ewa nimero 8 na 7 batubabariye basezera bagaha umwanya andi barakoze ibyobakoze nibyo nibatange imyanya kbs

Berick imbura yanditse ku itariki ya: 16-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka