Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Kane, yasangije abamukurikira amafoto ari guhabwa ikaze muri iyi kipe nshya agiye gukinira, yagize ati ni “Urugendo rushya”.
Tariki 31 Ukuboza 2022 nibwo ikipe ya AS Kigali yatangaje ko ishimira uwari kapiteni wayo, Haruna Niyonzima, imwifuriza amahirwe masa aho yerekeje muri Al-Taawon Ajdabiyah SC muri Libya.
Ikipe ya Al-Taawon Ajdabiyah SC kugeza ubu muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Libya 2022-2023, ikinwa mu matsinda abiri, mu itsinda rya mbere irimo rigizwe n’amakipe 10 iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 12, aho ikipe ya mbere ya Al Ahly Benghazi iyirusha amanota ane kuko ifite 16.
Haruna Niyonzima yitezweho gufasha iyi kipe hagati mu kibuga, ahereye mu mikino yo kwishyura ya shampiyna y’icyiciro cya mbere muri Libya, kuko imikino ibanza yarangiye tariki 25 Ukuboza 2022, aho umukino w’umunsi wa cyenda ikipe ye nshya yanganyije na Al Tahaddy 0-0.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nabashimira kumakuru muduha , mwazatubwira amafaranga harunah arimoguhembwa muri Libya ?mukanya dukorera ibyegeranyo byimishiharaye na signing muma equipe yanyuzemo
Mukanadukorera urutonde rwabakenyi baba ibyamamare murwanda nomukarere
Harunah fundi , baba muzazi arimubimbere akaba awambere murwanda nikombibina
Thanks