Haruna Niyonzima wakiniraga Yanga yo muri Tanzania yasubiye muri AS Kigali

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” Haruna Niyonzima yamaze gusubira mu ikipe ya AS Kigali nyuma yo gusoza amasezerano muri Young Africans yo muri Tanzania

Nyuma y’umwaka n’igice wari ushize Haruna Niyonzima asubiye muri Yanga, ikipe ya AS Kigali yari yagiye avuyemo yamaze kongera kumusinyisha.

Haruna Niyonzima yongeye gusinya muri AS Kigali
Haruna Niyonzima yongeye gusinya muri AS Kigali

Haruna Niyonzima uheruka gusezererwaho ku mugaragaro na Yanga, byavugwaga ko hari amakipe amwifuza mu Rwanda arimo na Rayon Sports, ariko akaba aysinyiye ikipe ya AS Kigali izanahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup.

Usibye ikipe ya AS Kigali asubiyemo Haruna Niyonzima yakiniye amakipe arimo Etincelles, Rayon Sports na APR FCyavuyemo ajya muri Yanga, ayivamo nayo yerekeza muri mukeba wayo SIMBA, aho yayivuyemo akagaruka mu Rwanda muri AS Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

dukunda amakuru muduha twifuza ndi umukunzi wa reyosporo

BOTOYI VENant yanditse ku itariki ya: 8-09-2021  →  Musubize

Ariko nkizi nkuru zanyu zibice ziba zimariye iki abantu yasinyiye angahe? Igihe kingana gute muba muhisha iki? Koko aba Bantu mukoresha baba barize iki mu itangazamakuru cg baba barakopeye Dore ko Ari umuco muri za kaminuza

Tonto yanditse ku itariki ya: 31-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka