Haruna na Nirisarike bifatanyije n’abandi mu myitozo yarimo n’iyo kongera ingufu (AMAFOTO)

Kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima na Nirisarike Salomon bakoze imyitozo ya mbere mu ikipe y’igihugu yitegura umukino wa Mozambique n’uwa Cameroun

Kuri uyu wa Kabiri nyuma yo gusanga ibizamini bya COVID-19 byari byafashwe nta n’umwe urwaye, Haruna Niyonzima ukinira Yanga yo muri Tanzania, na myugariro Salomon Nirisarike ukina muri Armenia bahise batangira imyitozo mu Mavubi.

Mu myitozo yo kuri uyu wa Kabiri abakinnyi bakoze imyitozo yo kongera ingufu yakorewe muri Gym, nyuma baza kwerekeza kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo aho bakomereje imyitozo isanzwe yo mu kibuga.


kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka