Haruna na Bakame batangiye imyitozo muri AS Kigali yitegura CAF Confederation Cup (AMAFOTO)

Ikipe ya AS Kigali izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup, yatangiye imyitozo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Kuri uyu wa Kabiri ikipe ya AS Kigali iyobowe n’umutoza Eric Nshimiyimana, yakoze imyitozo ya mbere itegura umukino wa KMC yo muri Tanzania bazaheraho mu mikino ya CAF Confederation Cup.

Ni ikipe iheruka kwiyubaka ikagura abakinnyi bakomeye ndetse banakoze imyitozo, barimo Haruna Niyonzima, Ndayishimiye Eric Bakame, Songayingabo Shaffy, ndetse n’abandi batabonetse barimo Rusheshangoga Michel wasezeranye imbere y’amategeko, Kalisa Rachid wabuze kuri telephone ndetse n’abandi banyamahanga.

Mu bakinnyi bakomoka hanze y’u Rwanda iyi kipe yaguze barimo EKANDJOUM ESSOMBE ARSTIDE PATRICK (Union De Douala - Cameroon) , MAKON NLOGI THIERRY (Coton Sport-Cameroon) ALLOGO MBA RICK MARTEL (Manga Sport- Gabon), FOSSO FABRICE RAYMOND (UMS De Loum- Cameroon), umutoza Eric Nshimiyimana yishimiye uko yababonye, gusa atangaza ko bagomba gukora cyane kuko bamaze iminsi badakina.

Amwe mu mafoto yaranze imyitozo

Amafoto: Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka