Haruna agira amategeko cyane - Umutoza w’Amavubi ku mpamvu atamuhamagaye

Umutoza w’Amavubi Carlos Ferrer yasobanuye ko imwe mu mpamvu atahamagaye Haruna Niyonzima mu bakinnyi bitegura umukino wa Mozambique ari uko ari umukinnyi akunda gushyiraho amategeko y’uko ikipe yakina.

Ibi umutoza yabitangaje nyuma yo guhanagara abakinnyi 28 bagiye kwitegura umukino w’umunsi wa gatanu w’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023 u Rwanda ruzakiramo Mozambique tariki ya 18 Kamena 2023, aho yavuze ko Haruna Niyonzima usanzwe ari kapiteni ari umukinnyi ushyiraho amategeko ategeka uko ikipe ikina.

Yagize ati ”Haruna ni umukinnyi ushyiraho amategeko cyane, ni umukinnyi uguha amategeko menshi y’uko ikipe igomba gukina reka tubivuge gutyo.”

Umutoza Carlos Ferrer avuga ko guhamagara Haruna Niyonzima byatuma ahindura ibitekerezo kuko ari umukinnyi ugira amategeko ye
Umutoza Carlos Ferrer avuga ko guhamagara Haruna Niyonzima byatuma ahindura ibitekerezo kuko ari umukinnyi ugira amategeko ye

Carlos Ferrer yavuze ko kuzana uyu mukinnyi umaze gukinira u Rwanda imikino 110 byatuma ahindura ibitekerezo by’uko yifuza gukina ariko ko bitavuze ko atazagaruka mu ikipe y’igihugu mu gihe uyu mutoza ukomoka muri Espagne agitoza Amavubi.

Ati ”Ndamutse muzanye ngomba guhindura byinshi mu bitekerezo byanjye by’amayeri y’imikinire, nahisemo kutamuzana. Ntabwo bisobanuye ko kuba Carlos ari hano Haruna atazaza, oya ariko uburyo nifuza gukina bishobora kutamfasha kuba nazana Haruna ku mpamvu zitandukanye rero ni icyemezo cyanjye.”

Uyu mutoza ariko wigeze guhamagara Haruna Niyonzima mu mu 2022 mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina mu bihugu byabo (CHAN 2023) avuga ko atakwirengagiza ubwiza bwe kandi ko yemera abazamunenga kuba atamuhamagaye.

“Ntabwo nshobora kuvuga ku byiza bya Haruna, ni umukinnyi mwiza bishoboka ko ari umwe mu beza mu gihugu ariko ni icyemezo cyanjye. Nzemera cyane ibizanengwa kuba ntazanye Haruna kuko birashoboka ko ari umukinnyi ufite impano ikomeye mu gihugu, rero ndemera kunengwa ariko kuri njyewe kumuzana ni uguhindura ibitekerezo by’ibyo nifuza gukora.”

Kugeza ubu mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023 rwatangiye muri Kamena 2022, mu mikino ine Amavubi amaze gukina Haruna Niyonzima ntabwo yari yahamagarwa na rimwe n’umutoza Carlos Ferrer.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

NEZA CYANE.

NIKOKURI yanditse ku itariki ya: 12-06-2023  →  Musubize

KABISA. DISCIPLINE NI NGOMBWA KU MUKINNYI.

NIKOKURI yanditse ku itariki ya: 12-06-2023  →  Musubize

Cyane rwose icyemezo ni cyawe

Fidele yanditse ku itariki ya: 3-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka