Haracyari icyizere cy’uko Gicumbi FC itazamanuka - Meya Nzabonimpa

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, akomeje gushishikariza abaturage kuba hafi y’ikipe yabo ya Gicumbi, mu mikino mike isigaje ya Shampiyona, aho yemeza ko icyizere cyo kutamanuka mu kiciro cya kabiri kigihari.

Meya wa Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel
Meya wa Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel

Yabitangarije Kigali Today ku wa Kabiri tariki 26 Mata 2022, ubwo yari avuye kuganiriza abagize ikipe barimo Komite nyobozi yayo.

Yagize ati “Ubu tuvugana nari maze gukora inama na bamwe mu bagize Komite Nyobozi, twinegura, tugira ngo turebe niba hari igishohoka. Ikigaragara ni uko hari icyo imibare ikitwereka mu mikino isigaye”.

Arongera ati “Turi mu guhangana no kudasubira inyuma dutsinda tujya imbere, icyizere turagifite kandi turakomeza kukigira. Hari ingamba twafashe dukeka ko hari icyo zidufasha, rero haracyari amahirwe yo kutamanuka, hari amahirwe y’uko twaguma mu cyiciro cya mbere”.

Avuga ko ikipe ari iyabaturage ba Gicumbi kandi ko uko bizagenda kose bazakomeza kuyishyigikira, avuga ko kuba akarere gafite amakipe menshi mu mikino inyuranye mu cyiciro cya mbere, ari amahirwe begereje urubyiruko rufite impano, aho yemeje ko ayo makipe yose bazakomeza kuyitaho bayifashisha mu bukangurambaga, ariko cyane cyane bakazita kuri Gicumbi FC, nk’ikipe y’umupira w’amaguru ukunzwe na benshi.

Arasaba abaturage kuba hafi ikipe, ati “Icyo nsaba abaturage ni ukuguma inyuma y’ikipe yacu kuko ntishobora gutsinda nta bafana, be kumva ngo yatsinze cyangwa yatsinzwe nta ruhare babigizemo. Hirya no hino mu mirenge ni mufane ikipe, kugira ngo igere ku ntego twifuza, yaba ukuyifana ku kibuga yaba no kuyifana ku mikoro”.

Uwo muyobozi yasabye ababyeyi kujya bareka abana bakajya ku bibuga kugaragaza impano zabo, kuko mu myaka iri imbere, hari gahunda y’uko ikipe izaba ikinwamo n’abana bavuka i Gicumbi, hakaba hagiye gutegurwa amarushanwa mu mirenge yose, agamije kureba abana bafite impano.

Meya Nzabonimpa ubwo yakiraha ikipe ya Gicumbi Handball nyuma yo gutwara igikombe cy'irushanwa ry'Intwari 2022
Meya Nzabonimpa ubwo yakiraha ikipe ya Gicumbi Handball nyuma yo gutwara igikombe cy’irushanwa ry’Intwari 2022

Kugeza ubu, ku munsi wa 24 wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 16, aho ikurikira Etoile de l’Est ifite amanota 20, izo kipe zombi zikaba zarazamukanye mu cyiciro cya mbere umwaka ushize.

Mu mikino itandatu Gicumbi FC isigaje harimo umukino w’umunsi wa 25 izakiramo na Etincelles ku itariki 30 Mata, Rayon Sports ku itariki 07 Gicurasi, Gasogi United ku itariki 15 Gicurasi, Mukura VS ku itariki 23 Gicurasi, Rutsiro FC ku itariki 26 Gicurasi, umukino wa nyuma wa Shampiyona ikazakira Bugesera ku itariki 29 Gicurasi 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka