Ni umukino wabaye mu ijoro ryo kuwa kabiri ari nawo munsi wa mbere w’irushanwa, ukaba umukino wa gatatu w’umunsi kuko indi yari yatangiye Saa Saba. U Rwanda rwitwaye neza muri uyu mukino igice cya mbere cyarangiye rutsinze ibitego 23-13.
- Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 yatangiye neza inyagira Madagascar
Mu gice cya kabiri u Rwanda rwakomeje kurusha ikipe y’igihugu ya Madagascar kuko rwatsinzemo ibitego 27 Madagascar igatsidamo ibitego 19, umukino muri rusange urangira u Rwanda rutsinze ibitego 53-32.
Mu yindi mikino yabaye ku munsi wa mbere ikipe mu itsinda ry’u Rwanda, ikipe y’igihugu ya Misiri yanyagiye Algeria ibitego 43-19 mu gihe mu itsinda rya mbere ikipe y’igihugu ya Uganda yatsinze Libya ibitego 35-28 naho Maroc itera mpaga u Burundi butigeze bugaragara ku kibuga.
Kuri uyu wa gatatu saa saba Algeria ikina na Madagascar, Burundi na Libya saa cyenda, Maroc ikine na Uganda saa kumi n’imwe mu gihe Saa moya u Rwanda rukina na Misiri.
Andi mafoto yaranze umukino w’u Rwanda na Madagascar
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|