Hari hashize iminsi bivugwa ko Hakizimana Muhadjili ari mu biganiro n’ikipe ya Rayon Sports, ubu ntibikiri ibihuha uyu rutahizamu uheruka gutandukana n’ikipe ya Emirates Fc yo muri Leta Zunze Ubumwe z’abarabu yamaze kuba umukinnyi wa Rayon Sports

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo uyu mukinnyi yongeye kugirana ibiganiro bya nyuma n’abayobozi ba Rayon Sports, biaza kurangira yemeye gusinyira Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe, nk’uko amakuru twizeye abihamya.
Kugeza ubu impande zombi yaba Rayon Sports cyangwa umukinnyi Hakizimana Muhadjili ntibigeze bifuza gutangaza aya makuru, gusa umukinnyi we akavuga ko cyigero cya 90% yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports.
Hakizimana Muhadjili asinyiye Rayon Sports nyuma y’abandi bakinnyi barimo umunya-Togo Alex Harlley, wari usanzwe akina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Issa Bigirimana wakiniraga Police Fc, Manasseh Mutatu na n’umunyezamu Kwizera Olivier bahoze bakinira Gasogi United, ndetse n’umutoza Guy Bukasa nawe watozaga Gasogi
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
NUBWO REYO YIYUBATSE NIBISANZWE !APER IZABAKUBITA
Muhadjili turamwemera, nubundi twaramurotaga muri Rayon, naze adukinire tumuhe ibyishimo cyaneko iyo aba Rayon twishimye ntitwihishira.
ngo nikipe y’imana ???? Ntabwo Imana ibana n’abantubatumvikana bahora mw’ishyamba ry’ubuyobozi bwikipe ahubwo yite ikipe y’umwiryane gusa nibatamuhemba ntimuzamubona mu myitozo muzabaze Kiyovu, Mukura yabakwepaga atarabona i cash noneho Rayon yo azajya yirwaza mu nda kugira mu muhendahende, so good lucky
nibyiza nibyigikundiro kuba muhajiri yasinyiye ikipeyimana tumuhaye ikaze mwikipeyimana azayigiriremo ibihe byiza abakunzi bareyo tumuhaye ikaze muribyose.