Nyuma y’ubusabe bw’abanyamuryango ndetse bikanemezwa n’inama y’Inteko rusange yateraniye i Musanze mu mwaka wa 2019, ubu hagiye gushyirwaho itsinda ryihariye rigomba kujya ritegura shampiyona y’u Rwanda.
Ibi byongeye kwemezwa mu nama y’inteko rusange ya FERWAFA yateraniye i Kigali kuri uyu wa Gatadatu tariki ya 23/07/2022, aho FERWAFA yasobanuye aho umushinga wo gushyiraho iryo tsinda ugeze.
- Abanyamuryango ba FERWAFA bemeje ko hajyaho itsinda ryihariye ritegura shampiyona y’u Rwanda
Muri iyi nama hemejwe akanama kagomba kunoza iby’ingenzi kugira ngo iri tsinda ritangire, ahashyizwemo bamwe mu bagize komite Nyobozi ya FERWAFA, abahagarariye amakipe y’icyiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri.
Mu bagize komite Nyobozi ya FERWAFA harimo Komiseri ushinzwe amategeko, Komiseri ushinzwe amarushanwa ndetse na Komiseri ushinzwe gushaka amasoko (Maketing), abahagarariye amakipe y’icyiciro cya mbere barimo uhagariye Rayon Sports, Bugesera ndetse na Gasogi United.
Ku makipe y’icyiciro cya kabiri harimo uhagarariye AS Muhanga, Impessana Miroplast, hakiyongeraho Jules Karangwa ushinzwe amategeko muri FERWAFA, Bonnie Mugabe ukora muri FIFA, ndetse na Mukandanga Kelly ukora muri CAF.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|