Habimana Sosthène na Kirasa Alain bagizwe abatoza b’Amavubi y’abatarengeje imyaka 23

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23, yamaze guhabwa abatoza bazayitoza muri CECAFA U-23 izabera muri Ethiopia mu kwezi gutaha

Guhera tariki ya 03 kugera tariki 18 Nyakanga 2021 mu Mujyi wa Dar Bahir muri Ethiopia, hategerejwe irushanwa rihuza ibihugu byo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba n’iyo hagati (CECAFA), uyu mwaka hakazifashishwa abatarengeje imyaka 23.

Habimana Sosthène ndetse na Kirasa Alain ni bo bashobora gutoza Amavubi U-23
Habimana Sosthène ndetse na Kirasa Alain ni bo bashobora gutoza Amavubi U-23

Mu nama ya Komite Nyobozi ya Ferwafa iheruka guterana, bamaze gushyiraho abatoza bazaba bayoboye iyi kipe, barimo Habimana Sosthène uzaba ari umutoza mukuru, akazaba yungirijwe na Kirasa Alain basanzwe banakora mu Mavbi makuru nk’abatoza bungirije Mashami Vincent.

Abandi batoza bazaba bafatanya na Habimana Sosthène ndetse na Kirasa Alain, ni Mugabo Alexis utoza abanyezamu ba APR FC, hakaza ndetse kandi na Mugisha Ndoli usanzwe amenyerewe mu makipe y’abato ya APR Fc ndetse n’Intare, mu gihe Mwambari Serge azaba ari Fitness Coach.

Kugeza ubu FERWAFA ntiratangaza ku mugaragaro gahunda y’iyi kipe y’igihugu, abazayitoza ndetse ngo hanatangazwe urutonde rw’abakinnyi n’igihe bagomba gutangirira imyitozo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka