Habaye impinduka muri shampiyona, imwe mu mikino irasubikwa

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryatangaje ingengabihe nshya ya shampiyona irimo imikino yahinduriwe amatariki n’inni yasubitswe

FERWAFA yamaze gutangaza zimwe mu mpinduka zigiye kugaragara muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, aho zigaragaza uko amakipe azakina imikino y’ibirarane ndetse n’indi mikino yasubitswe.

1. IMIKINO Y’IBIRARANE

Kubera imikino ya CAF Champions League ikipe ya APR FC yari yitabiriye n’ubwo yahise isezererwa, ndetse n’ikipe ya AS Kigali kugeza ubu igikomeje imikino ya CAF Confederation Cup, aya makipe yamenyeshejwe igihe azakinira ibirarane bya mbere.

Uko imikino y’ibirarane iteye

 APR FC VS POLICE (17.10.2022, 18H00 STADE YA KIGALI)

 MUKURA VS vs AS KIGALI (26.10.2022,15H00 KAMENA STADIUM)

Ntabwo hatangajwe igihe indi mikino y’ibirarane izabera bishobora kugenda byiyongera bitewe n’aho AS Kigali izagera mu mikino ya CAF Confederation Cup, ndetse n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23.

APR FC na Police barakina tariki 17/10/2022
APR FC na Police barakina tariki 17/10/2022

2. IMPINDUKA KU MUNSI WA GATANDATU N’UWA KARINDWI WA SHAMPIYONA

Kubera imikino ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 ifitanye na Mali U23 tariki 22.10.2022 i Huye na 29.10.2022 i Bamako hasubitswe imikino y’amakipe afite abakinnyi barenze babiri mu ikipe y’igihugu, nk’uko biteganywa n’amategeko ya FERWAFA.

Ayo makipe ni APR FC ifitemo abakinnyi batanu (5), Gorilla FC ifite batatu (3) na Marines ifite batatu (3), imikino yabo ikaba yasubitswe mu gihe indi yimuriwe amatariki n’amasaha kugira ngo idahurirana n’umukino w’Amavubi U23.

3. HABAYE IZINDI MPINDUKA ZATURUTSE KURI SUNRISE NA RWAMAGANA

Mu rwego rwo kugabanya imikino yo hanze aho Sunrise FC yari ifite imikino 11 n’imikino myinshi yo mu rugo Rwamagana yari ifite nayo 1, FERWAFA yatangaje ko hari imikino imwe n’imwe yahindutse nyuma yo kuganira no kubyumvikana n’amakipe bireba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tubashimiye kumakuru muduha

Nsanzimana viatuer nyagatare yanditse ku itariki ya: 18-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka