Habaye impinduka kuri Rayon Sports yagombaga kujya muri Sudani kuri uyu wa Gatanu

Ikipe ya Rayon Sports yagombaga kwerekeza i Khartoum mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, byaje guhinduka urugendo rujya imbere ho umunsi umwe.

Ku Cyumweru Tariki 25/08/2019 i Khartoum muri Sudani hategerejwe umukino wo kwishyura wa CAF Champions League, aho El Hilal izaba yakiriye Rayon Sports bari banganyije igitego 1-1 i Kigali.

Rayon Sports yari yanganyije 1-1 na El Hilal mu mukino ubanza
Rayon Sports yari yanganyije 1-1 na El Hilal mu mukino ubanza

Ikipe ya Rayon Sports byari biteganyijwe ko ihaguruka i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, ariko kubera kubura indege yo kuri uriya munsi, urugendo rwigijwe imbere aho Rayon Sports igomba guhaguruka kuri uyu wa Kane nijoro, ikazagera muri Sudani mu gitondo cyo ku wa Gatanu, ikazakora imyitozo ibiri mbere yo gukina uyu mukino.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ikipe yacu tuyiri inyuna

munyabugingo pascal yanditse ku itariki ya: 22-08-2019  →  Musubize

Tubifurije urugendo ruhire ninsinzi kd tubari inyuma muzitware nez turabizeye muzahagararire igihugu cyacu nez nimwizera mugafatanya tuzabikora

Niyotwizera evalde yanditse ku itariki ya: 22-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka