Guy Bukasa watozaga Rayon Sports yasezeye

Umutoza Guy Bukasa watozaga Rayon Sports amaze gusezera nyuma yo gutsindwa na APR FC.

Umutoza Guy Bukasa wari ugiye kumara hafi imyaka ibiri ari umutoza wa Rayon Sports, yamaze gusezera kuri iyi mirimo nk’uko amakuru agera kuri Kigali Today abivuga.

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports ntacyo iratangaza kuri aya makuru, gusa nyuma y’uyu mukino ukirangira yahise yerekeza mu rwambariro, nyuma yaho yabwiye abo bakorana ko asezeye.

Igitego rukumbi cyatsinzwe na Ishimwe Anicet (wambaye umukara n'umweru) mu minota ya nyuma y'umukino gishobora kuba kiri mu mpamvu zitumye umutoza wa Rayon Sports asezera
Igitego rukumbi cyatsinzwe na Ishimwe Anicet (wambaye umukara n’umweru) mu minota ya nyuma y’umukino gishobora kuba kiri mu mpamvu zitumye umutoza wa Rayon Sports asezera

Ubwo ikipe ya Rayon Sports yaherukaga gukina na APR FC, nabwo umutoza witwaga Martinez wa Rayon Sports yahise asezererwa nyuma yo gutsindwa ibitego 2-0.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Gusa imitorezeye izamukoraho nahandi yatoza afite imyumvire mini ntamukino uruta undi cg amanita 3 yose nikimwe yananiwe gutsinda Maline?

Emile yanditse ku itariki ya: 16-06-2021  →  Musubize

Gusa imitorezeye izamukoraho nahandi yatoza afite imyumvire mini ntamukino uruta undi cg amanita 3 yose nikimwe yananiwe gutsinda Malins?

Emile yanditse ku itariki ya: 16-06-2021  →  Musubize

Yagizeneza gusezera kuberako ntamusaruro yatangaga ahokugirango akomeze kutubeshya nagenderwose

Emile yanditse ku itariki ya: 16-06-2021  →  Musubize

Ubwo se Rayon uko itsinzwe niko coach azajya asezera? Nibashikame rero kuko gutsindwa ko APR izahora ibatsinda.
Rayon yatsinze APR itarabaho. Bibagirwe burundu. Nanga n’abafana babo batukana bakagira n’izindi ngendo mbi.

Albert Mugabo yanditse ku itariki ya: 16-06-2021  →  Musubize

Najye aringe nasezera kko umupirawurwanda sindawubonera formula

Joy Jazz yanditse ku itariki ya: 16-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka