Guy Bukasa na Goran Kopunovic mu bashobora gutoza ikipe ya Musanze FC

Mu gihe ikipe ya Musanze FC kugeza ubu nta mutoza mukuru ifite nyuma yo gutandukana na Frank Ouna abatoza icumi bamaze gusaba gutoza iyi kipe arimo abazwi mu Rwanda

Kugeza ubu amakuru agera kuri Kigali Today ahamya ko abatoza 10 batarimo Umunyarwanda n’umwe ari bo bari basabye akazi ko gutoza iyi kipe yo mu Ntara y’Amajyaruguru. Muri aba hagaragaramo Umufaransa Daniel Breard uvuga ko yatoje mu ikipe ya Aj Auxerre yo mu Bufaransa hagati y’i 1996 na 2003 nkuko umwirondoro we ubigaragaza.

Uyu mugabo w’imyaka 64 y’amavuko ufite icyangombwa kimwerera gutoza cya UEFA Pro ntabwo ari ubwa mbere yaba atoje muri aka karere k’ibiyaga bigari kuko nkuko bigaragara hagati y’umwaka wa 2015 na 2017 yatoje ikipe ya DCMP yo muri RDC.

Hagati ya 2010 na 2012 yatoje mu ikipe ya Al Shabab Ryad yo muri Arabie Saoudite ariko y’abatarengeje imyaka 23 mu gihe 2012 kugeza 2014 yatoje ikipe ya Club Africain yo muri Tunisia.

Daniel Breard aheruka gutoza ku mugabane wa Afurika atoza mu ikipe ya CI Kamsar hagati ya 2019 na 2021 mu gihe muri rusange amaze gutoza amakipe icyenda(9).
Undi mutoza nawe wamaze gusaba kuba yahabwa akazi ko gutoza Musanze FC yitwa Khaled Ghoneim wavutse mu mwaka wi 1981 akaba afite imyaka 41 y’amavuko.

Kugeza amakuru atugeraho ni uko muri aba batoza bose basabye gutoza Musanze FC, abatoza bane ni bo bari gushakishwamo umwe ari bo Goran Kopunovic wigeze gutoza Police FC.

abandi batoza basigaye barimo umutoza Guy Bukasa watoje Gasogi na rayon Sports, hakabamo umunya-Misiri Adel Ahmed nawe wigeze gutoza iyi kipe ya Musanze aza no gutoza Gasogi United, ndetse n’undi mutoza ukomoka muri Portugal.

Kugeza ubu haracyategerejwe inama izahuza ubuyobozi bwa Musanze FC ngo bufate icyemezo cy’umutoza uzasimbura Umumya-Kenya Frank Ouna.
Musanze FC kugeza ubu iri gutozwa na Nyandwi Idrissa wari mu batoza bungirije ku ngoma ya Frank Ouna.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka