Guverineri Gasana arifuza kugarura Rayon Sports mu Majyepfo

CG Gasana Emmanuel Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, avuga ko agiye gukoresha imbaraga zose zishoboka akagarura ikipe ya Rayon Sports mu ntara ayoboye, nyuma yo kubona ko ari ikipe ikunzwe na benshi.

Abatuye Amajyepfo ngo barifuza ko Rayon Sports yagaruka i Nyanza
Abatuye Amajyepfo ngo barifuza ko Rayon Sports yagaruka i Nyanza

Ni mu kiganiro aherutse kugirana n’Abanyamakuru, aho yavuze ko igikundiro Rayon Sports ifite gishobora kumufasha kuzamura iterambere ry’iyo ntara yakomeje gutungwa agatoki, aho iri inyuma mu mihigo uturere dusinyana n’umukuru w’igihugu.

Mu gushakira hamwe umuti w’ibibazo biri mu ntara ayoboye, Guverineri Gasana yagarutse ku mukino wa gicuti wahuje Rayon Sports na Muhanga FC uherutse kubera i Nyanza, mu bukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu, avuga ko ari bwo bwa mbere yari abonye uburyo Rayon sports ikunzwe mu gihugu.

Ati “ese mwamenye uko byagenze Rayon Sports iza i Nyanza ejobundi? Guverineri atumiza inama ntabone abantu... ariko mubonye abantu baje ku kibuga hariya, bifite ubutumwa byarimo gutanga, byari bikomeye abantu bambara ubusa... uzi umuntu wisiga ibintu akambara ubusa! Byari bikomeye cyane″.

Akomeza agira ati “hari ubutumwa nabonye bukomeye cyane, rero turi kuganira na Meya tureba uko twafata ingamba tunareba ibisabwa. Hari n’abifite bavuka i Nyanza baje hano bambaza uburyo twagarura Rayon Sports kandi umushinga twarawutangiye”.

Avuga ko atari azi ko Rayon Sports ikunzwe ku kigero yayibonyeho akaba ari yo mpamvu imbaraga zigiye gushyirwa muri gahunda yo kuyigarura ku ivuko nk’uko ngo abatuye Amajyepfo bakomeje kubisaba.

Ati ″Abantu bayikunda ni benshi mu ngeri zinyuranye n’abapadiri barayifana... kuyivugaho birakomeye. Ndumva rero ari ahacu. Tugiye kwiga uburyo twayigarura kandi tubirimo, ndetse n’abayobozi bayo ntibigeze babyanga.”

Guverineri Gasana avuga ko kugarura Rayon Sports mu Majyepfo ari umushinga usaba imbaraga nyinshi, aho bagomba kuyubaka ntijye imbere ngo ubundi isubire inyuma nkuko bikunze kuyibaho.

Si ubwa mbere ikipe ya Rayon Sports yaba isubiye ku ivuko kuko ku itariki 18 Nzeri 2012 yavuye I Kigali yimukira mu karere ka Nyanza ariko ntiyahamara igihe nubwo yahatwariye igikombe cya Shampiyona.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

ahaha ikip igeze ahantuharyoshye none bayigiriye impuhwe?karekose_yabagahe?

JAC yanditse ku itariki ya: 6-03-2019  →  Musubize

Ikibazo ni uko Rayon Sports igihe kuba igikoresho cyo gukemura ibyananiranye kand ari ikipe yashingiwe gushimisha abayireba.

Ubu igeze ku rweho rw’igihugu ntabwo ari ikipe nka za Muhanga n’Akarere. Kera hahozeho Nyanza iza guhuzwa na Rayin Sports kugira ngo ibe ikipe y’igihugu ntabwo ari ikipe y’Akarere.

Niba mishaka amafranga yinjora mu Karere, ni mushore imari mu mishinga yayo mujye muyabona.

Niko yanditse ku itariki ya: 4-03-2019  →  Musubize

njyewe sindumufa wa rayon sport arikicyonavuga nukiramutsibonye nyirayo yabikipikomeye kubulyo yagitwaranibikombe byafrica.gusicyonyifurije nukubona nyirayo kugiticye

habyarimana yanditse ku itariki ya: 3-03-2019  →  Musubize

izo mpuhwe Rayon sport ni ikipe y’abanyarwanda mwituvangira mushaka kuyisubiza inyuma NGO Ibe iyagace kamwe k’igihugu.Abo bafana ba zazindi batugirira impuhwe bate? ESE Mukura, Muhanga,Amagaju yose ntari mu majepfo.uko zifashwebntitubibona, bashakako iba nkizo noneho Gikona iyibyinire hejuru.Abayobozi ba Rayon bitonde ya kipe ya Ferwafa igira amayeri menshi.

rukara yanditse ku itariki ya: 3-03-2019  →  Musubize

Ni ikipe y’abanyarwanda ntabwo icyitwa ay’ab’i Nyanza

Bosco yanditse ku itariki ya: 3-03-2019  →  Musubize

Uyu muyobozi afite indoto zatuma intara ayiteza imbere aramutse abigezeho. Gusa simpamya ko bizamworohera.

Bosco yanditse ku itariki ya: 3-03-2019  →  Musubize

Kuyigarura simbyanze nibyiza pe ariko ikipe yacu twifanira itunzwe n,abafana ibayeho Kubw,abafana barebe ko ntaba mukeba bashaka kuyisubizayo n,abafana muzaduhe ijambo none se ko yagiye I nyanza ikagaruka Imyaka 7 akarere ka Nyanza ntikakoraga uruhare rw,ako Ku ikipe ni uruhe ? Mbere ko bayisaba kugaruka mumyaka irindwi amadeni Rayon yacu ifite akarere kazishyura angahe nk,umuterankunga

Skol yarebye kure yitorera ikipe yari yarabuze uyitaho iyubakira stade none ndumva mugiye kuyikuzaho ibyo yakoze bikaba imfabusa none stade nzove muzayigure na skol ntipfe ubusa

ngango F yanditse ku itariki ya: 2-03-2019  →  Musubize

Hahahaa

Ngo uyu muyobozi ntiyari azi uko Rayon Sports ikunzwe? Keretse niba ataba mu Rwanda cyangwa adashaka kubibona! Ariko nyine yiganiriraga kuko imyaka yabaye za Butare mu gisirikare n’imyaka yayoboye Polisi ntacyo atabonye cyangwa ngo amenye, harimo n’ibirego byo gutera akavuyo yatsinze!!!!!

Cyakora yitonde iriya kipe ni agati kataribwa n’ubonetse wese kuko irahenda kandi ayivangavanze byamujyana mu kiruhuko cy’izabukuru bita gucyura igihe....

Kalisa yanditse ku itariki ya: 2-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka