Gusuhuzanya hagati y’abakinnyi muri shampiyona y’u Rwanda byahagaritswe mu kurwanya Coronavirus

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, abakinnyi, abafana, abatoza bagomba kwirinda kuramukanya bahana ibiganza

Nyuma y’aho icyorezo cya Coronavirus kimaze gufata indi ntera ku isi, aho kimaze kwandura ndetse kigahitana benshi, ubu mu Rwana hakomeje gufatwa ingamba zigamije kwirinda no gukumira iki cyorezo.

Gusuhuzanya mbere y'umukino ahantu henshi byamaze guhagarikwa
Gusuhuzanya mbere y’umukino ahantu henshi byamaze guhagarikwa

Mu bihugu bitandukanye by’umwihariko nko mu Butaliyani, bamaze umwanzuro ko nta bafana bemerewe kwinjira kuri Stade, ndetse n’imikino ya shampiyona yamaze guhagarikwa nyuma yo gusubikwa kw’indi myinshi, mu gihe mu Bwongereza ho bitemewe gusuhuzanya mbere y’imikino.

Mu Rwanda, n’ubwo nta murwayi wa Coronavirus wari wahagaragara, hakomeje kwirindwa iki cyorezo, aho inzego nkuru zitandukanye z’igihugu zamaze gutanga amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Mu mupira w’amaguru, Ferwafa yamaze gutangaza ko hagomba gukazwa isuku ahahurira abantu benshi, ariko by’umwihariko hafatwa umwanzuro wo guhagarika gusuhuzanya hatangwa ibiganza hagati y’abafana, abakinnyi ndetse n’abatoza.

Ku munsi w’ejo hasubitswe ibitaramo byagombaga guhuza abantu benshi, ibi byatumye KT Radio iganira n’Umunyamabanga mukuru wa Ferwafa Uwayezu Francois Regis, yadutangarije ko kugeza ubu abafana bemerewe kureba umupira, ariko hagashyirwaho ingamba z’isuku mu gukumira iki cyorezo.

Yagize ati “Kugeza Ubu gahunda tuzakurikiza ni ibisanzwe, ntabwo turashyiraho gahunda yo gukumira abafana ku bibuga ngo imikino ikinwe nta bafana barimo , nta rwego rurabidusaba cyeretse wenda hagize ubundi butumwa buva mu zindi nzego zidusaba kubikora ubwo nabwo twabibamenyesha”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

N’importe quoi! None se iyo bakina ntago bakoranaho, umupira se ntawo bazajya bafata igihe biri ngombwa?

Olivier yanditse ku itariki ya: 12-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka