Gusubika umukino wa Kiyovu, ubutumwa bw’abafana ba Rayon Sports-Robertinho yabigarutseho

Umutoza Robertinho usigaye atoza Gor Mahia yo muri Kenya, aratangaza ko nyuma yo gutombora APR FC yabonye ubutumwa bwinshi bw’abarayons bamubwira ko bazamushyigikira

Kuri uyu wa Mbere I Cairo mu Misiri haraye habereye tombola y’uko amakipe azahura mu irushanwa rya CAF Champions League ndetse na CAF Confederation Cup, aho u Rwanda ruzaba ruhagarariwe na APR FC ndetse na AS Kigali.

Ikipe ya APR FC yatomboye Gor Mahia yo muri Kenya, iyi kipe ikaba itozwa na Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho ndetse ikanagira rutahizamu Jules Ulimwengu bose babanye mu ikipe ya Rayon Sports.

Robertinho azaba ahanganye n'abakinnyi yatozaga muri Rayon Sports
Robertinho azaba ahanganye n’abakinnyi yatozaga muri Rayon Sports

Mu kiganiro Robertinho yagiranye na Kigali Today, yatangaje ko ikipe ye yiteguye neza, ndetse ko n’irushanwa yashoboraga guhuriramo na Kiyovu Sports yahise arisubika mu rwego rwo guhisha amayeri y’imikinire ye.

“Ryari irushanwa riteguraumwaka w’imikino ariko singifite ubushake, turi aha tugomba gutegura neza ikipe, nakina imikino ya gicuti hano, gukina iryo rushanwa urumva ko bitagishobotse kuko tugomba kugira ibanga ry’uko turi kwitegura, buri kipe iba ifite gahunda zayo zihariye.”

“Byose byahindutse kubera tombola, tuzakina umukino wa mbere na APR FC i Kigali nyuma dukine uwo kwishyura hano i Nairobi, turiteguye ariko ikintu cy’ingenzi cyane ni ubutumwa bwinshi bw’abafana ba Rayon Sports”

Ngo yakiriye ubutumwa bwinshi bw'abafana ba Rayon Sports bamubwira ko bazamushyigikira
Ngo yakiriye ubutumwa bwinshi bw’abafana ba Rayon Sports bamubwira ko bazamushyigikira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka