Gushyamirana no gusubika amatora mu byaranze amasaha arindwi abayovu bamaze mu nama

Abanyamuryango ba Kiyovu Sports bakoze inama y’inteko rusange yamaze amasaha asaga arindwi, irangira amatora yari yitezwe na benshi atabaye.

Kuri iki Cyumweru kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, habereye inama y’inteko rusange y’abanyamuryango ba Kiyovu Sports, inama yatangiye Saa ine (10h00) za mugitondo, isozwa ahagana Saa kumi n’imwe (17h00).

Abanyamuryango ba Kiyovu Sports mu nama
Abanyamuryango ba Kiyovu Sports mu nama

Habanje kugaragazwa raporo y’umutungo ndetse n’ingengo y’imari y’umwaka utaha w’imikino.

Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko mu mwaka utaha w’imikino wa 2020/21, izakoresha ingengo y’imari ya miliyoni 267 Frws, bavuga ko azaturuka mu bafatanyabikorwa barimo Azam Group, Umujyi wa Kigali, UAP, abanyamuryango, ku bibuga n’ahandi hatandukanye mu gihe buri kwezi, iyi kipe izajya yishyura imishahara ya miliyoni 13 Frw.

Mu mwaka ushize w’imikino,iyi kipe yatangaje ko yakoresheje miliyoni 144.3 Frws mu kugura abakinnyi n’imishahara, itanga uduhimbazamusyi duhwanye na miliyoni 4.486 Frws, mu gutegura imikino bakoresha miliyoni 11.789 Frws, imyambaro itwara miliyoni 26 Frws, ndetse na miliyoni 3 Frws y’ibikoresho bindi byaguzwe, yose hamwe akangana na Miliyoni 190.084 Frws.

Kutumvikana no gusubika amatora

Hashize mu ikipe ya Kiyovu Sports benshi bibaza niba amatora ya Komite Nyobozi azaba, aho bamwe ndetse bari batangiye kugaruka ku mazina y’abahatanira umwanya wa Perezida, harimo Ntarindwa Theodore usanzwe ari Visi Perezida, ndetse na Mvukiyehe Juvenal wagize uruhare mu gutanga amafaranga iyi kipe yagiye iguramo abakinnyi.

Mvukiyehe Juvenal wemejwe mu banyamuryango bashya kuri iki cyumweru, yanafashe ijambo ariko yumvikana anenga uburyo Kiyovu isanzwe iyobowemo

Yagize ati “Mu minsi nabaye muri Komisiyo yo kugura abakinnyi hari ibintu by’amafuti nabonye muri Kiyovu Sports byakabaye bihinduka niba mushaka ikipe ya 2020.”

Impaka zakomeje kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo ndetse zinamara hafi amasaha atatu byatumye bamwe mu bari bitabiriye inama bisohokera, biza kurangira nta matoraa abaye, bikaba biteganyijwe ko ashobora ku mwezi gutaha cyangwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa 10/2020.

Kayumba Jean Pierre uyobora Umuryango wa Kiyovu Sports ari nawe wari uyoboye iyi nama, yavuze ko amatora bayigije inyuma, abari basanzwe bayobora abakabanza bakarangiza manda yabo.

Yagize ati “Twashakaga kugira ngo tubihagarikire hafi kuko hari ababivugaga mu buryo budahuye, iriya komite twari twarayitoye tuyiha manda izarangira mu kwezi kwa Cyenda kugiye kuza. Ni yo mpamvu mwabibonye nta matora yigeze aba, twaretse ngo ibanze irangize manda yayo, hanyuma abanyamuryango bazicare barebe uko amatora yagenda.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka