Gukina Europa League bizaha ishusho nziza u Rwanda - Djihad Bizimana

Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi), Bizimana Djihad usanzwe ukina mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Ukraine mu ikipe yitwa Kryvbas KR, avuga ko yashimishijwe no kuba ikipe ye yarabonye itike yo gukina imikino ya Europa League ndetse ko bizaha ishusho nziza Igihugu cy’u Rwanda.

Djihad Bizimana ashimangira ko gukina irushanwa rya Europa League bizahesha u Rwanda isura nziza
Djihad Bizimana ashimangira ko gukina irushanwa rya Europa League bizahesha u Rwanda isura nziza

Mu kiganiro kihariye yagiranye na Kigali Today, Bizimana Djihad yavuzeko byamushimishije kubona ikipe ye, ibona itike yo gukina imikino y’iburayi (Europa League) cyane ko kuko iyi ikipe ya Kryvbas KR yari imaze igihe kirekire ititabira iyi mikino.

Yagize ati "Byaranshimishije cyane ndetse n’abakinnyi bagenzi bange dukinana kuko ikipe yari imaze imyaka isaga 26 idaheruka muri Europa League, nk’Umunyarwanda rero gukina iyi mikino aba ari byiza cyane kuko n’intego buri mukinnyi wese aba afite."

Yongeyeho ko kuba agiye gukina iyi mikino nk’Umunyarwanda hari isura nziza bitanga ku gihugu cy’u Rwanda.

Bizomana Djihad ubwo yasinyaga amasezerano y'imyaka ibiri muri Kryvbas Kryvyi yo muri Ukraine
Bizomana Djihad ubwo yasinyaga amasezerano y’imyaka ibiri muri Kryvbas Kryvyi yo muri Ukraine

Ati "Kuba twarabonye amahirwe yo gukina iyi mikino byashimishije buri muntu mu ikipe gusa na none nk’Umunyarwanda ugiye gukina iyi mikino ntekerezako ko bizaba ari byiza ndetse bizaha isura nziza igihugu cy’u Rwanda."

Bizimana Djihad winjiye muri iyi ikipe ya Kryvbas yo muri Ukraine mu 2023, afite amasezerano y’imyaka 2 izarangira nyuma y’umwaka w’imikino 2024-2025.

Bizimana Djihad binyuze muri iki kiganiro na Kigali Today, yagarutse ku ishusho arimo kubona mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) abereye kapiteni, by’umwihariko uyu munsi mu rugamba rutoroshye irimo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 ndetse anakomoza ku ikintu cyayifashije kwitwara neza cyane ko iyi kipe iyoboye itsinda rya gatatu.

Bizimana Djihad asanzwe akina hagati mu kibuga gusa ntibimubuza no gutsinda ibitego
Bizimana Djihad asanzwe akina hagati mu kibuga gusa ntibimubuza no gutsinda ibitego

Yagize ati "Mu ikipe y’Igihugu, twagerageje guhindura imyumvire twari dufite tugerageza gutinyuka ikindi kandi dushyira hamwe kuko buri mukinnyi wese aba afite intego zo kwitwara neza kuko iyo twatsinze umukino natwe bidufasha kubona agahimbazamusyi ndetse no kwandika amateka meza, navugako twese dufite intego zimwe Kandi tuzakomeza duhatane duheshe ishema igihugu n’ubwo bitoroshye."

Bizimana Djihad yanyuze mu makipe atandukanye arimo ikipe ya Rayon Sports na APR FC yo mu Rwanda naho ku mugabane w’i Burayi akina mu makipe arimo Waasland Beveren, KMSK Deinze ndetse na Kryvbas arimo uyu munsi.

Djihad Bizimana abaye umukinnyi wa Kabiri w’umunyarwanda ugiye gukina imikino ya UEFA Europa League nyuma ya Ndikumana Hamad Katauti wayikinye mu mwaka wa 2009 mu ikipe ya Athletic Union of Limassol mu birwa bya Cyprus.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka