Guinea ifashijwe na Naby Keita yihimuye ku Mavubi (AMAFOTO)

Ikipe ya Guinea isoje imikino ya gicuti yakiniraga mu Rwanda itsinda Amavubi, mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro

Ni umukino amakipe yombi yari yakoze impinduka ugereranyije n’abakinnyi bari babanjemo mu mukino wa mbere, aho nku ruhande rwa Guinea hari hiyongereyemo kapiteni w’iyi kipe Naby Keita ukinira Liverpool yo mu Bwongereza.

Ikipe ya Guinea yatangiye umukino irusha Amavubi bigaragara, yaje gufungura amazamu ku munota wa 26, ku gitego cyatsinzwe na Mohamed Lamine Bayo n’umutwe.

Ku munota wa wa 35 w’umukino, ikipe ya Guinea yatsinze igitego cya kabiri nyuma y’ikosa ryari rikozwe na Ruboneka Jean Bosco wihereye umupira abakinnyi ba Guinea Naby Keita ukinira Liverpool yo mu Bwongereza ahita atsinda igitego ku buryo bumworoheye.

Igice cya kabiri cy’umukino kigitangira, umutoza Mashami Vincent yinjije mu kibuga umunyezamu Ntwari Fiacre, Kevin Muhire, Niyomugabo Claude na Mugisha Bonheur, basimbura Ishimwe Jean Pierre, Benedata Janvier, Eric Rutanga na Nishimwe Blaise.

Umukino waje kurangira Guinea itsinze Amavubi ibitego 2-0, iyi kipe iherereye mu itsinda rya kabiri (B) hamwe na Senegal, Zimbabwe na Malawi, ikaba igomba guhita yerekeza muri Cameroun.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Guinea: Aly Keïta, Saidou Sow, Mohamed Ali Camara, Ibrahima Sory Conte, Ibrahima Cissé, Issiaga Sylla, Amadou Diawara, Naby Keïta (c), Aguibou Camara, José Martinez Kanté, Mohamed Lamine Bayo na Ibrahim Koné.

Rwanda: Ishimwe Jean Pierre, Serumogo Ally, Rutanga Eric, Usengimana Faustin, Buregeya Prince, Ruboneka Jean Bosco, Nishimwe Blaise, Benedata Janvier, Byiringiro Lague, Hakizimana Muhadjiri (c) na Sugira Ernest.

Reba andi mafoto menshi yaranze uyu mukino ukanze HANO

AMAFOTO: Niyonzima Moïse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka