Guhindura umwanya byatumye Iradukunda Bertrand yitwara neza

Rutahizamu wa Mukura VS, Iradukunda Bertrand, ni umwe mu bakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona aho afite 12 mu mikino 24 ya shampiyona. Ubusanzwe Bertrand ni umukinnyi ukina aca ku ruhande abo bita ba mababa (wingers).

Bertrand Iradukunda (wambaye umuhondo n'umukara)
Bertrand Iradukunda (wambaye umuhondo n’umukara)

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio kuwa kane tariki ya 26 Werurwe 2020, yaduhishuriye ibanga yakoresheje muri uyu mwaka, aho yagize ati “Itandukaniro ry’uyu mwaka muri Mukura ndetse ryatumye nzamura ibitego ni uko nahinduye umwanya nakinagaho. Ubusanzwe nkina ku mpande, ariko uyu mwaka nkina nka rutahizamu aho bita ku icyenda”.

Icyo Bertrand Iradukunda avuga ku masezerano ye ari kurangira muri Mukura VS

Bertrand Iradukunda yageze muri Mukura VS avuye muri Police FC, mu mwaka wa 2018 bivuze ko amazeyo imyaka ibiri .

Yagize ati “Nasinye imyaka ibiri muri Mukura kandi irarangira uyu mwaka. Navuga ko ntiteguye kuba nava muri Mukura kuko ndahishimiye”.

Yunzemo ati “Ntabwo ndicarana n’ubuyobozi bwa Mukura VS ngo numve icyo bantekerezaho”.

Bertrand Iradukunda yahamagawe mu Mavubi yakinnye na Cameroun na Congo Brazzaville
Bertrand Iradukunda yahamagawe mu Mavubi yakinnye na Cameroun na Congo Brazzaville

Ukwitwara neza muri shampiyona kwatumye Bertrand ahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, yakinnye imikino ibiri ya gicuti yabahuje na Cameroun tariki ya 24 Gashyantare i Yaounde, na Congo Brazzaville tariki ya 28 Gashyantare 2020 kuri Sitade Amahoro i Remera. Iyi mikino yombi amavubi yayinganyijemo 0-0.

Intego nyamakuru muri Mukura VS ni ugutwara igikombe cy’amahoro nk’uko Bertrand Iradukunda abyifuza.

Iradukunda Bertrand yazamukiye mu ishuri ry’umupira rya APR FC, yavuyemo yerekeza mu kipe nkuru ya APR FC. Yavuye muri APR FC yerekeza muri Bugesera FC, atamazemo gihe kinini, kuko yahise asinyira Police FC ari nayo yavuyemo agana muri Mukura VS.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka