Guhera mu 2025 igikombe cy’Isi cy’ama ‘Clubs’ kizajya gikinwa n’amakipe 32

Ku wa Gatanu tariki 16 Ugushyingo 2022, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), ryatangaje ko guhera mu 2025 igikombe cy’Isi gihuza ama clubs kizajya cyitabirwa n’amakipe 32 aho kuba arindwi nk’uko bisanzwe.

Perezida wa FIFA Giani Infantino
Perezida wa FIFA Giani Infantino

Ibi byatangajwe na Perezida wa FIFA, Giani Infantino, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru aho yavuze ko iyi gahunda nshya izatangira kubahirizwa muri Kamena 2025. Giani Infantino yakomeje avuga ko iri rushanwa rizajya rikinwa buri myaka ine ndetse ko amakipe azaryitabira bwa mbere, azaba ari ameza azatumirwa ngo aze guhatana mu gihe yavuze ko kugeza ubu aho rizabera hataramenyekana, ariko FIFA yo ikaba yarifuzaga ko ku ikubitiro ryabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

N’ubwo ariko FIFA yatangaje ko iki gikombe cy’isi kizatangira muri 2025, amakipe yo ku mugabane w’u Burayi ndetse n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi, ntabwo akozwa iby’iri rushanwa rishya, kuko atifuza gukina indi mikino myinshi yiyongera ku yo asanzwe akina, gusa FIFA yo ikavuga ko ititaye ku kintu icyo ari cyo cyose.

Umushinga wo kwagura igikombe cy’Isi ku ma clubs wagombaga gushyirwa mu bikorwa mu 2021, irushanwa ryagomba kubera mu Bushinwa rikitabirwa n’amakipe 24, ariko bihagarikwa n’icyorezo cya Covid-19. Irushanwa rya 2023 rizitabirwa n’amakipe arindwi(7) nk’uko bisanzwe biteganyijwe ko rizabera mu gihugu cya Maroc, hagati ya tariki 1 kugeza 11 Gashyantare 2023.

Chelsea FC ni yo iheruka kwegukana igikombe cy'Isi cy'ama Clubs 2021
Chelsea FC ni yo iheruka kwegukana igikombe cy’Isi cy’ama Clubs 2021

Mu mpinduka nyinshi Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi rifite, harimo no gutangiza igikombe cy’Isi cy’abagore mu ma clubs.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka