Grace Nyinawumuntu wagizwe umutoza w’Amavubi y’abagore ni muntu ki?

Ku wa 20 Kamena 2023 ni bwo Grace Nyinawumuntu yatangajwe nk’umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore y’abatarengeje imyaka 23 yitegura gushaka imikino Olempike 2024.

Uretse izi nshingano zo gufasha iyi kipe kubona itike yo kwerekeza i Paris mu Bufaransa mu mpeshyi ya 2024 uyu mutoza azajya anafasha ikipe y’igihugu nkuru y’abagore. Iyi kipe ntabwo ari ubwa mbere ayitoje kuko hagati ya 2014 na 2016 nabwo yayitoje.

Ni umutoza umaze igihe mu mupira w’amaguru aho uretse wo gusa yanize ibijyanye na siporo muri Kaminuza.

Grace Nyinawumuntu ni umutoza wabonye impamyabumenyi yo gutoza yo mu rwego rwa B mu mwaka wa 2008
Grace Nyinawumuntu ni umutoza wabonye impamyabumenyi yo gutoza yo mu rwego rwa B mu mwaka wa 2008

Ikiganiro kirambuye na Grace Nyinawumuntu ku rugendo rwe mu mupira w’amaguru:

Umunyamakuru: Grace siporo ukora uyikomora he?

Grace Nyinawumuntu: Siporo nkora ntabwo ari iyo nishyizemo, nta n’ubwo ari ukubikunda ahubwo ni ibintu bindimo, siporo ni ubuzima bwanjye.

Umunyamakuru: Mu ntangiriro, tugendeye ku muco nyarwanda, nk’umukobwa byarakoroheye gukora siporo?

Grace Nyinawumuntu: Ntangira gukina umupira nakinanaga n’abana b’abahungu twari duturanye na babyara banjye kuko nta mukobwa wawukinaga, narinze ndangiza amashuri abanza umugore atemerewe gukora siporo ariko byagera ku mupira w’amaguru bikaba ibindi kuko ari umukino wafatwaga nk’uw’abagabo gusa ko nta mugore ugomba kuwukina.

Umunyamakuru: Ko numva gutangira bitari byoroshye ni iki cyagusunitse ugakomeza gukina uwo mupira?

Grace Nyinawumuntu: Ntabwo byari byoroshye ariko icyo gihe njyewe byari ibintu bintu bindimo bityo ntibimpe agahenge kuko iyo myumvire yari indimo yansabaga bur igihe kuba ndi gukina umupira w’amaguru,niyo mpamvu nakundaga gukina n’abahungu.

Inshuro nyinshi naratahaga nkakubitwa,ugasanga abaturanyi barabwira ababyeyi banjye ko nta mwana w’umukobwa ukwiriye gukina,rimwe na rimwe nanjye byanteraga isoni kuko nabonaga muri ako gace nta numwe ubikora ariko njyewe nkumva mbikunze kuko nakinaga mu ikipe yo mu gace k’aho twari dutuye.

Umunyamakuru: Intangiriro ntabwo yari yoroshye,noneho byakuze gute?

Nagiye kwiga muri mashuri y’isumbuye muri Lycee de Kigali ariko naho nsanga nta kipe y’umupira w’amaguru y’abakobwa ihaba,nahise njya muri volleyball,handball ndetse n’imikino ngororamubiri ariko kubera ko umupira w’amaguru numvaga kuri njyewe ariwo uruta indi yose nubwo n’indi mikino nari nyizi, nakomeje gukora imyitozo ya ruhago mu makipe y’abahungu nubwo ntabaga nakina mu marushanwa ahubwo iyo icyo gihe iyo cyageraga najyaga gukina muri ya mikino y’indi ikigo cyari gifitiye amakipe y’abakobwa.

Umunyamakuru:Amashuri yisumbuye wayarangije aho wize nta kipe y’abagore muri ruhago ihari,noneho nyuma yo kwiga byagenze gute? Urugendo rwakomeje gute?

Grace Nyinawumuntu:Narangije kwiga ntari nabona ikipe ikina umupira w’amaguru ariko numva ko hari ikipe yari yarashinzwe na Rwemarika Felicite yitwaga Urumuri ,njya kumusaba ko najyamo ahita abyakira vuba arabishima nuko natangiye gukina mu makipe y’abakobwa.

Nyuma yahoo ndibuka nigeze kujya kugura umuriro ngeze kuri Tapis (i Nyamirambo) mbona amakipe yahitorezaga bitegura gutoranya ikipe y’Umujyi wa Kigali,nagiyeyo ndakora abatoza baranshima mpita njya mu ikipe y’Umujyi icyo gihe hanitegurwaga guhitamo ikipe y’igihugu yari kujya i Burundi naho njyamo.

Umunyamakuru: Mu ikipe y’Umujyi wari umaze kwinjiramo wakinnyemo igihe kingana gute?

Grace Nyinawumuntu: Nayikinnyemo igihe gito nyuma ndavunika ariko icyo gihe ninabwo nari ntangiye kwiga siporo muri Kaminuza 2004,imvune nagize nakomeje kuyikinana ariko numva bidakunda gukomeza gusa kubera urukundo nakundaga umupira w’amaguru nahise ntekereza icyo nakora kugira ngo nkugumemo mpita mvuga nti reka njye gusifura.

Gusifura narabitangiye binaba byiza kugeza ubwo hari imikino njya nibuka nasifuye mu buzima bwanjye nkumva nanjye binshimishije,ibi nabyo ntabwo nabimazemo igihe kininini hari imikino yo mu cyiciro cya mbere cy’abagabo nasifuye ariko ndi umusifuzi wa kane. Ba Abega (Ntagungira Celestin wabaye umusifuzi Mpuzamahanga) bashatse kunshyira ku rwego mpuzamahanga ariko natekereza ko nari mfite ikibazo cy’ivi nsanga bishobora kutazakomeza, abakobwa bari bamaze kubona ko bishoboka bamaze kuba nka 12 na Mukansanga Salima ni bwo yari ari kuza.

Umunyamakuru: Grace,gukina byari byanze,gusifura byanze kubera imvune watekereje gute gukomeza urugendo rw’umupira ? urukomereza he?

Grace Nyinawumuntu: Natekereje uko nakomeza mu mupira w’amaguru cyane ko numvaga hari icyo nshaka kuzakora muri ruhago,naricaye ndatekereza mbona narakinnye biremera,ndasifura biremera mpita ntekereza ku byo gutoza,mvuga nti natoza nubwo naba mfite akaguru kamwe cyane ko akandi kari karwaye.

Nyuma yaho icyo nakoze nahise njya kureba Rwemarika Felicite nk’uwari uyoboye komisiyo y’umupira w’abagore muri FERWAFA ndeba n’uwari ushinzwe tekinike,mbagisha inama,mbereka uko nkunda ruhago mbabwira n’ikibazo mfite. Bansabye ko nakwandika nsaba gukora amahugurwa yo gutoza ariko njyewe nandika nsaba kwiga gutoza abakobwa nkajya nsifura mu bahungu.

Icyo gihe Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yari Jules Kalisa, ansubiza ko ntabikora byombi ngomba guhitamo,icyo nakoze nahisemo gutoza bahita bampa amahugurwa ndayakora ndayatsinda.

Umunyamakuru: Nyuma kuva muri ayo masomo,noneho kuba umutoza byatangiriye he?

Grace Nyinawumuntu: Maze gutsinda natangiye gutoza, nyuma y’amezi ane bampa ikipe y’igihugu tuyijyana mu Budage, tugezeyo twitwara neza abazungu batungurwa no kubona umwana muto w’umukobwa, uko nitwaraga ku kibuga maze bahita banyemerera imenyerezamwuga ry’umwaka umwe. Nagaruye ikipe y’igihugu hanyuma nsubirayo kurikora, narikoze amezi icyenda babona ko ibyo nari kwiga mu mezi 12 nabirangije.

Umunyamakuru:Nyuma yo kuva muri ayo masomo mu Budage,wakomereje he? ibyo wari wigiyeyo byagufashije iki?

Grace Nyinawumuntu:Naragarutse ibyo navanyeyo kugeza n’uyu munsi nibyo byabaye intangiriro yo kuba uwo ndiwe uyu munsi. Mu by’ukuri n’iriya kipe ya AS Kigali y’abakobwa yavuye mu gitekerezo nagize nkimara no gukora amahugurwa ya mbere yo gutoza kuko batubwiraga ko kubona andi mahugurwa yisumbuyeho ari ukuba umuntu yaragiye gushyira mu bikorwa ibyo yize.

Umunyamakuru: Icyo gitekerezo cyo gushinga AS Kigali,wagifatanyije na nde?

Grace Nyinawumuntu: Naragiye negera Rwemarika Felicite dukora umushinga wo gukora ikipe ya AS Kigali kugira ngo mbone ikipe natoza,twakoze umushinga tuwushyikiriza Umujyi wa Kigali urabyumva urabyishimira ikipe itangira gutyo. Kugira ngo bayemere twaberetse ko umupira w’abagore uri mu ntangiriro kandi ko bipanzwe neza icyo twashaka cyose twakigeraho.

Icyo twashakaga kwari uguha Abanyamujyi ibyishimo n’ibikombe, umwaka umwe niwo tutatwaye ibikombe mu 2008 kuko aribwo AS Kigali yari itangiye ariko indi yose twagiye dutwara ibikombe kubera ubumenyi nari nkuye mu Budage icyo gihe kandi nibwo nari ndangije Kaminuza.

Muri Werurwe 2017 nibwo Grace Nyinawumuntu yatandukanye n’ikipe ya AS Kigali y’abagore yari amazemo imyaka isaga icumi ayitoza aho yayifashe gutwara ibikombe umunani bya shampiyona igihe yayitozaga uretse mu mu mwaka umwe wa 2008 ubwo yatangiraga nkuko yabigarutseho haruguru.

Icyo gihe iyi kipe yatandukanye nayo imwirukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko dore ko byanatumye muri Mata 2018 urukiko rwanategetse ko ikipe imwishyura asaga miliyoni 38,549,000 Frw.

Mu 2022 Grace Nyinawumuntu yabonye impamyabumenyi y'icyciro cya gatatu cya Kaminuza mu gucunga imishinga
Mu 2022 Grace Nyinawumuntu yabonye impamyabumenyi y’icyciro cya gatatu cya Kaminuza mu gucunga imishinga

Mu mwaka wa 2022 Grace Nyinawumuntu yarangije amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no gucunga imishinga muri Kaminuza ya Mount Kenya ndestse akaba yari ari no gukorera indi mu bijyanye no gucunga imishinga ya siporo mu gihugu muri kaminuza yo mu Bwongereza.

Kuwa 26 Mata 2021 nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryatangaje abazaba bafite imirimo mu irerero ry’umupira w’amaguru ry’ikipe ya PSG yatangije mu Rwanda nyuma y’amasezerano y’ubufatanye yari amaze gusinywa hagati y’impande zombi(U Rwanda na PSG).

Icyo gihe mu batangajwe Nyinawumuntu Grace yatangajwe nk’umuyobozi ushinzwe tekinike muri iri shuri.

Kuva yagirwa umuyobozi ushizwe tekinike mu irerero rya PSG mu Rwanda iri shuri rimaze kwegukana ibikombe by’Isi bihuza amarerero y’iyi kipe yo ku Isi aho ubu ribitse ibikombe bitatu mu byiciro bitandukanye by’imyaka yaba 11 na 13.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka