Gorilla FC yerekanye Alain Kirasa nk’Umutoza mushya

Alain Kirasa watozaga ikipe ya Gasogi United yamaze kwerekeza mu ikipe ya Gorilla FC asinya kuyitoza mu gihe cy’umwaka umwe.

Alain Kirasa yahawe ikaze na Perezida wa Gorilla FC
Alain Kirasa yahawe ikaze na Perezida wa Gorilla FC

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 11 Kamena 2024, nibwo ikipe ya Gorillas Fc yerekanye ndetse inaha ikaze Alain Kirasa nk’umutoza mukuru w’iyi kipe mu gihe cy’umwaka umwe.

Alain Kirasa aje mu ikipe ya Gorilla FC avuye mu ikipe ya Gasogi United, asoje amasezerano.

Gorilla FC nyuma yo gutandukana na Gatera Mussa hagati muri shampiyona, yashatse umutoza uza kuziba icyuho kugirango ikipe isoze umwaka w’imikino ifite umutoza maze Ivan Minaert, ahabwa izi nshingano ayifasha gusoreza ku mwanya wa 10 n’amanota 35.

Alain Kirasa yafashije ikipe ya Gasogi United mu marushanwa yose yitabiriye ndetse ayivuyemo yarayifashije gusoreza ku mwanya wa 9 muri shampiyona n’amanota 36, ndetse kandi yayigejeje muri kimwe cya Kabiri cy’Igikombe cy’Amahoro basezererwa na Police FC.

Alain Kirasa yabaye umutoza wungirije mu ikipe y'Igihugu 'Amavubi'
Alain Kirasa yabaye umutoza wungirije mu ikipe y’Igihugu ’Amavubi’

Alain Kirasa si umutoza mushya mu Rwanda, kuko yanyuze mu makipe atandukanye arimo ikipe ya AS Kigali, Kiyovu Sports na Police FC nk’umutoza wungirije, yanungirije kandi mu ikipe y’Igihugu (Amavubi), atoza Rayon Sports, Gasogi United ndetse yatoje mu makipe y’abato arimo na Heroes FC.

Nk’uko ubuyobozi bwa Gorilla FC bubitangaza buvuga ko iyi kipe yinjiye mu kiragano gishya mu kwitegura guhindura uburyo yari isanzwe ikoramo kandi ubwo buryo akaba ari Alain Kirasa ubwisangamo ariyo mpamvu ari we watoranyijwe mu batoza bose kugirango iyi kipe abeshe kugera ku inzozi zayo.

Biteganyijwe ko ikipe ya Gorilla FC izatangira imyitozo muri Nyakanga yamaze kongeramo abakinnyi kandi bose bakazanwa na Alain Kirasa nk’umutoza mushya, gusa Gorilla FC iracyakomeje urugendo rwo gusezerera abakinnyi bamwe na bamwe batakomezanya nayo mu mwaka utaha w’imikino.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka