Gorilla FC yatsinze Marine FC iyima amahirwe yo kuva mu murongo utukura

Kuri uyu wa Gatanu ikipe ya Gorilla FC yatsinze Marine FC ibitego 2-1 mu mukino wabimburiye iy’umunsi wa 22 wa shampiyona

Uyu mukino ikipe ya Marine FC yagiye kuwukina ifite amahirwe y’uko mu gihe yawutsinda yari kuva ku mwanya wa 15 iriho n’amanota 16 ikaba yagera nibura ku mwanya wa 13 n’amanota 19 yari kuba ifite.

Gorilla FC yari iri ku mwanya 9 n’amanota 28 ntabwo yayoroheye kuko mu minota 40 y’igice cya mbere yari yamaze kuyibonamo ibitego bibiri.

Gorilla FC bishimira igitego
Gorilla FC bishimira igitego

Igitego cya mbere cya Gorilla FC cyabonetse ku munota wa gatandatu gitsinzwe na Iroko Babatunde ku mupira mwiza yahinduriwe na Adeaga Johnson wari ku ruhande rw’iburyo imbere maze nawe awutera n’umutwe awuteranye Muganuza Jean Pierre wa Marine FC.

Iroko Babatunde watsinze igitego cya mbere cya Gorilla FC(wambaye ubururu n'umweru) ahanganye na Usabimana Olivier wa Marine FC
Iroko Babatunde watsinze igitego cya mbere cya Gorilla FC(wambaye ubururu n’umweru) ahanganye na Usabimana Olivier wa Marine FC
Gorilla FC yatsinze Marine ibitego 2-1
Gorilla FC yatsinze Marine ibitego 2-1

Gorilla FC yakinaga neza mu guhererekanya umupira nk’uko isanzwe ibizwiho yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 36 ubwo umupira wavaga inyuma kuri Adega Johnson awuha Iradukunda Simeon wawuhaye Uwimana Emmanuel, maze nawe ahita awuha Twizerimana Onesme wawumusubije maze agahita awucomekera Mohamed Bobo Camara.

Uyu musore yahise awucomekera Twizerimana Onesme ku ruhande rw’iburyo maze arawirukankana ari nako myugariro wa Marine FC Hirwa Jean de Dieu amwirukaho ashaka kuwumukuraho ariko birangira bageranye mu rubuga rw’amahina atabishoboye maze Onesme watsindaga igitego cya cyenda muri shampiyona (harimo n’ibyo yatsindiye Police FC ) atsindira Gorilla FC igitego cya kabiri cyarangije igice cya mbere ari 2-0.

Mohamed Bobo Camara watanze umupira wavuyemo igitego cya kabiri cya Gorilla FC ahanganye na myugariro Hirwa Jean de Dieu wa Marine FC
Mohamed Bobo Camara watanze umupira wavuyemo igitego cya kabiri cya Gorilla FC ahanganye na myugariro Hirwa Jean de Dieu wa Marine FC

Ikipe ya Marine FC igitego cya kabiri yagitangiranye impinduka cyane cyane mu busatirizi aho umutoza Yves Rwasamanzi yashyizemo Gitego Arthur na Mugisha Desire akuramo Nahimana Hamimu na Gikamba Ismael mu gihe Gorilla FC yashyizemo Habimana Yves.

Umunyezamu wa Marine FC Assumani winjijwe ibitego bibiri
Umunyezamu wa Marine FC Assumani winjijwe ibitego bibiri

Ikipe ya Gorilla FC yashoboraga gutangirana igitego cya gatatu ku mupira Yves Habimana yazamukanye ibumoso maze awuhinduye umunyezamu wa Marine FC Matabaro Assoumani awukuraho rutahizamu Mohamed Bobo Camara agiye kuwusubizamo ntiwamukundira ujya hanze.

Ikipe ya Marine FC yashoboraga kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 54 ku mupira watewe na Gitego Arthur maze Jean Michel Byukusenge wa Gorilla FC awushyize ku mutwe ngo awuhe umunyezamu we Matumele Arnold, ahubwo arawumurenza ugenda ugana mu izamu ariko kapiteni Nshimiyimana Emmanuel aratabara awukuraho.

Gorlla FC nayo yakomeje kurata uburyo bw’ibitego ahubwo ku munota wa 72 Marine FC ibona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Mugisha Desire ku mupira mwiza yahawe na Mbonyumwami Thaiba nawe ahita akoresha ikirenge atsindira ikipe ye igitego kimwe.

Marine FC yari yashyizemo Nsanzimfura Keddy asimbuye Tuyishime Benjamin yakomeje gushakisha igitego cyo kwishyura ari nako Gorilla FC abasore bayo bashaka icya gatatu, ariko umukino urangira itsinze ibitego 2-1.

Perezida wa Gasogi United KNC yakurikiranye uyu mukino
Perezida wa Gasogi United KNC yakurikiranye uyu mukino
Perezida wa Gorilla FC Hadji Yussuf Mudaheranwa yatuwe intsinze nyuma y'uko yari yagize isabukuru kuwa 2 Werurwe 2023
Perezida wa Gorilla FC Hadji Yussuf Mudaheranwa yatuwe intsinze nyuma y’uko yari yagize isabukuru kuwa 2 Werurwe 2023

Gutsinda uyu mukino byatumye Gorilla igira amanota 31 ku mwanya wa munani mu gihe Mukura VS yari iwuriho itari yakina, mu gihe kandi Marine FC yagumye ku mwanya wa 15 n’amanota 16.

Indi mikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu:

Bugesera FC vs Mukura VS(Stade Bugesera,saa 12h30)

APR FC vs Rutsiro FC( Stade Bugesera,saa 15h00)

Police FC vs Kiyovu Sports(Stade Muhanga,saa 15h00)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka