Gorilla FC yabonye amanota atatu ya mbere kuri Gasogi United yakinishije ikipe ya kabiri

Ku wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021 hakinwe imikino itatu ya mbere y’umunsi wa cyenda wa shampiyona y’icyiro cya mbere mu Rwanda yaranzwe n’intsizi ya mbere y’ikipe ya Gorilla FC.

Gorilla FC (yambaye umweru) yabonye amanota atatu ya mbere
Gorilla FC (yambaye umweru) yabonye amanota atatu ya mbere

Ku isaha ya saa cyenda kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ikipe ya Gorilla FC imaze icyumweru ibonye umutoza mushya Sogonya Hamissi wakinaga umukino we wa kabiri atoza iyi kipe yari yakiriwe n’ikipe ya Gasogi United. Gasogi yabanjemo abakinnyi benshi badasanzwe babanzamo ndetse idafite umutoza mukuru wayo Guy Bukasa uri iwabo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ikipe ya Gorilla FC ibifashijwemo na rutahizamu Nizeyimana Jean Claude bakunda kwita Rutsiro ku mupira waturutse kuri Nshimiyimana Emmanuel bakunda kwita Kabange yatsindiye ikipe ya Gorilla FC igitego rukumbi cyagaragaye muri uyu mukino. Icyo gitego cyayifashije gutsinda Gasogi United 1-0 biyifasha kubona amanota atatu yayo ya mbere. Gorilla FC yahise igira amanota 7 kuko kuva shampiyona yatangira yari ifite amanota ane ku manota 24 mu mikino umunani yari ikinnye itaratsinda umukino n’umwe.

Mu Karere ka Rubavu kuri sitade Umuganda, ikipe ya Rutsiro FC ikomeje kugorwa na shampiyona yari yakiriye ikipe ya Espoir FC na yo yari imaze imikino itatu idatsinda.

Rutsiro FC ibifashijwemo na Hatangimana Eric ku munota wa gatatu na Bugingo Samson ku munota wa 58 yanganyije ibitego 2-2 na Espoir FC yatsindiwe na Ahishakiye Jacques ku munota wa 7 ndetse na Isah Akor Umor ku munota wa 51.

Gasogi United yabanjemo abakinnyi biganjemo abo mu ikipe ya kabiri
Gasogi United yabanjemo abakinnyi biganjemo abo mu ikipe ya kabiri

Mu karere ka Bugesera ikipe ya Bugesera FC na yo ikomeje kugorwa na shampiyona kugeza ubu aho imaze gutsinda umukino umwe gusa mu mikino icyenda imaze gukina yari yakiriye ikipe ya Etoile de l’Est imaze gutsinda imikino ibiri yonyine maze amakipe yombi anganya 0-0.

Uretse iyi mikino itatu yabaye ku wa Gatanu, imikino irindwi isigaye iraba kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ukuboza 2021 no ku Cyumweru. Kuri uyu wa Gatandatu As Kigali kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo irakira Rayon Sports, Marines FC kuri sitade Umuganda yakire ikipe ya APR FC, Mukura VS irakira Kiyovu Sports mu gihe ku Cyumweru tariki 19 Ukuboza 2021 Police FC kuri sitade ya Kigali izakira Etiencelles FC naho Gicumbi FC i Gicumbi izakire Musanze FC. Imikino yose iteganyijwe gutangira ku isaha ya saa cyenda z’amanywa.

GORILLA FC
GORILLA FC
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Urutonderwababanzamo barayonsport mumukinowayo na AES KIGAR

Kimenyi daniel yanditse ku itariki ya: 18-12-2021  →  Musubize

GORILLA nikomereze aho

SIBOMANA Wellars yanditse ku itariki ya: 18-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka