Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga w’iyi kipe Sam Ochola ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Pulse Sports ishami rya Kenya akakibwira ko kubera ko muri iki gihugu nta stade ihari yujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga bashobora gukinira imikino yabo mu Rwanda cyangwa muri Tanzania.
Yagize ati "Muri Tanzania bishobora kugorana kuko Young Africans, Azam SC na Simba SC na zo ziri mu mikino nyafurika kandi igihe bagira imikino ihura n’amatariki y’iyacu twaba tugomba gushaka ahandi twakirira."
Sam Ochola yakomeje avuga ko kuba muri Tanzania bigoye kubera amakipe menshi ahari mu Rwanda ari ho haba amahitamo meza.
Ati "U Rwanda rwaba amahitamo meza kuri twe kandi twatangiye no kuganira na bo kuko stade ya Nyayo na Kasarani(zo muri Kenya) zizaba zikivugururwa icyo gihe."
Guverinoma ya Kenya yafunze izi stade ebyiri kugira ngo zivugururwe mu rwego rwo kwitegura kwifatanya na Tanzania na Uganda mu gusaba kuzakira imikino y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Gormahia itozwa na Jonathan McKinstry wigeze gutoza Amavubi ikanakinamo myugariro w’Umunyarwanda Emery Bayisenge ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona ya Kenya 2022-2023 biyihesha kuhagararira Kenya mu mikino ya CAF Champions League 2023-2024.
Muri iki gihugu kandi ikipe ya Kakamega Home Boyz yabaye iya kabiri ikazasohokera Kenya muri CAF Confederation Cup na yo irebwa no gushaka ahandi izakirira imikino yayo hatari muri Kenya.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|