Gikundiro Stadium iratangira kubakwa mu myaka ibiri

Kuwa gatanu tariki 15 Ugushyingo 2019, ni bwo habaye ‘Rayon Sport day’, umunsi warimo ibikorwa bitandukanye byateguwe n’ikipe ya Rayon Sport FC.

Igishushanyo mbonera cya sitade ya Rayon sport
Igishushanyo mbonera cya sitade ya Rayon sport

Kimwe mu byerekanwe kuri uwo munsi, ni igishushanyo mbonera cya ‘Gikundiro Stadium’, sitade ya Rayon Sports yitezweho guhindura byinshi muri iyi kipe.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Kigali Today nyuma y’uwo munsi, umuyobozi wa Rayon Sport FC, Munyakazi Sadate, yaduhamirije ko mu myaka ibiri ‘Gikundiro Stadium’ izatangira kubakwa.

Yagize ati “Twiyemeje ko mu myaka ibiri, bivuze muri iyi manda yacu turateganya gushyiraho ibuye ry’ifatizo aho izubakwa”.

Abakunzi ba Rayon Sports bakomeje kwibaza aho ubutaka bwo kubakaho Gikundiro Stadium buzava.

Munyakazi Sadate asubiza ati “Mu mwaka wa 2003, Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yaduye isezerano ryo kuduha ubutaka bwo kubakaho sitade.

Aka kanya rero dushobora kumwibwirira ko igishushanyo mbonera ndetse n’igitekerezo cyo kuyubaka gihari, kuko ni we waduteye ingabo mu bitugu yo kubaka iyi sitade. Dukeneye hegitari 13.5, kugira ngo tubone aho tuyubaka”.

Yasabye abakunzi ba Rayon Sport kugira uruhare mu iyubakwa ry’iyi sitade, avuga ko, “iyi sitade si iya Perezida wa Rayon, si iya komite ya Rayon, ni iy’abafana ndetse n’abakunzi ba Rayon Sport. Buri mu rayon wese arasabwa uruhare rwe”.

Gikundiro Stadium izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 64, igizwe n’ibi bikurikira:

1.Stade yakira abantu ibihumbi 64

2.Inzu ebyiri z’ubucuruzi z’amagorofa 4 buri imwe, kdi zifatanye na Sitade, harimo aho gucururiza nkaza Super Markets, ubucuruzi bunyuranye, n’ibindi.

3.Ibyumba birenga igihumbi byo gukoreramo imirimo inyuranye (office, Hôtel, Night Club, Bar Restaurent, n’ibindi.

4. Pisine (piscine) mpuzamahanga

5.Ibibuga bibiri by’imyitozo (kimwe cy’ubwatsi busanzwe, ikindi cy’ubwatsi bw’ubukorano na sitade zabyo

6.Ibibuga bitatu bya Basket

7. Ibibuga bibiri bya Volley Ball

8. Ikibuga kimwe cya Handball

9. Ibibuga bitatu bya Tennis

10. Parking yakira imodoka nibura ibihumbi 10

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 31 )

Reka reka iki nikinyoma cyambaye ubusa 🤔 narinziko nikibanza gihari kumbi nacyo nugutegereza
Ngo hakenewe hegitari zingage?
Sha abarayon uku nukwigirigita uguseka to !

Emma yanditse ku itariki ya: 20-11-2019  →  Musubize

Ibi bintu ni ikinyomagikomeye ushobora kuba nta 10m zamanyarwanda ugatekereza project ya 2oom usd? no way!

Kagire yanditse ku itariki ya: 20-11-2019  →  Musubize

Menya wicuye ukarota 200millions de US Dollars uzikuye hehe??? Anyway niyo zabazo ubona abanyarwanda tudashoboye kuburyo tutabibasha??? Keretse niba waravukiye muri Nyakatsi ukaba ubona iriya nzu ari nk’ijuru waba uboneye mu isi

Date yanditse ku itariki ya: 20-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka