Gicumbi na Heroes ntizanyuzwe n’imyanzuro ya Ferwafa, ziteguye kujurira

Amakipe ya Gicumbi na Heroes nyuma yo kumenyeshwa ko zisubiye mu cyiciro cya kabiri, ziratangaza ko zitanyuzwe n’imyanzuro yafashwe na Ferwafa

Kuri uyu wa Gatanu tariki 23/05/2020, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryemeje ko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo ihagaritswe, hagakurikizwa urutonde rw’uko shampiyona yari imeze ubwo yahagarikwaga.

Gicumbi ntiyishimiye imyanzuro ya FERWAFA
Gicumbi ntiyishimiye imyanzuro ya FERWAFA

Muri iyo myanzuro, Ferwafa yemeje ko ikipe ya APR Fc ihawe igikombe, naho ikipe ya Heroes zari mu myanya ibiri ya nyuma zigahita zisubira mu cyiciro cya kabiri, mu gihe icyiciro cya kabiri hazarebwa amakipe ane ya mbere muri buri tsinda agakina imikino yo kwishakamo abiri azazamuka.

Nyuma y’iyi myanzuro, ikipe ya Gicumbi na Heroes ntizakiriye neza iyi myanzuro, zivuga ko zitumva uburyo hafatwa umwanzuro wo guhagarika shampiyona y’icyiciro cya mbere ariko mu cya kabiri bagakomeza gukina.

Mu kiganiro twagiranye n’Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Gicumbi Antoine Dukuzimana, yadutangarije ko biteguye kujuririra iyi myanzuro kuko babona itaranyuze mu mucyo.

“Ntabwo twishimiye imyazuro kuko twamanuwe tudakinnye kandi abazazamuka bo bahawe amahirwe yo gukina, tugiye kujuririra kiriya cyemezo kuko tubona kitubahirije uburenganzira bwa Gicumbi Fc”

Cyaruko niba shampiyona ihagaze itazongera gukinwa mbere yuko umwaka w’ amarushanwa urangira Gicumbi Fc yaguma mu cyiciro cyambere kandi abanyamuryango bagenzi bacu nabo baragishyigikiye

Kanamugire Fidele, Perezida w’ikipe ya Heroes nawe atangaza ko atishimiye uyu mwanzuro, kuko abona ko mu mikino isigaye bari bafite amahirwe yo kwitwara neza bakaguma mu cyiciro cya mbere

“Si umwanzuro ushimishije, kuko ntituzi impamvu bawufashe n’icyo bashingiyeho, basabye ibitekerezo abanyamuryango, abanyamuryango 15 muri 16 bari basabye ko APR ihabwa igikombe ariko ntihagire ikipe imanuka, ntihakurikijwe ibyo abanyamuryango batoye”

“Espoir turanganya amanota kandi bari bagifite imikino bashoboraga gutsindwa ibitego runaka tukaba twabacaho, kuki umunsi wa 24 ukurwaho kandi warabaye mu buryo bwemewe n’amategeko? Twe twari twarawubonyeho amanota, umukino washowemo amafaranga kuki bawukuraho?”

Kugeza ubu ikipe ya Gicumbi yamaze kohereza ubujurire bwayo muri Ferwafa, ubu ikaba itegereje ko izasubizwa, aho ivugwa ko by’umwihariko ko akanama k’ubujurire gakora neza kandi kigenga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka