Gicumbi ihagaritse icyizere cya Rayon Sports cyo kwegukana igikombe

Mu mikino y’umunsi wa 25 wa Shampiona yabaye kuri uyu wa kabiri, ikipe ya Gicumbi yanganyije na Rayon Sports 1-1 bituma Rayon Sports iguma inyuma ya APR Fc

Ikipe ya Rayon Sports yongeye gutsitara mu rugamba rwo gushaka igikombe cya Shampiona, aho nyuma yo kunganya na Sunrise yongeye kunganya na Gicumbi 1-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ikipe ya Rayon Sports inganyije kabiri gakurikirana
Ikipe ya Rayon Sports inganyije kabiri gakurikirana

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye isatira cyane ikipe ya Gicumbi, gusa amahirwe yagiye abonwa na Ismaila Diarra, Davis Kasirye ndetse na Kwizera Pierrot ntibabasha kuyabyaza umusaruro, bituma igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Mu gice cya kabiri cy’umukino ahagana ku munota wa 80, ikipe ya Gicumbi yaje gutsinda igitego cyatsinzwe Ndayishimiye Antoine Dominique nyuma yo gucika ba myugariro ba Rayon Sports.

Nyuma y’iminota mike, Nshuti Dominique Savio wa Rayon Sports yaje kuzamukana umupira yinjira mu rubuga rw’amahina, maze ab’inyuma ba Gicumbi bamushyira hasi umusifuzi ahita atanga Penaliti, maze Ismaila Diarra arayinjiza birangira ari 1-1.

Nyuma yo kunganya uyu mukino, ikipe ya Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 53, mu gihe ku mwanya wa mbere hari APR Fc n’amanota 55, aho ikina na Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatatu kuri Stade ya Kigali.

Imikino y’umunsi wa 25 wa shampiyona

Kuwa Kabiri, tariki ya 17 Gicurasi 2016

Bugesera FC 2-1 Sunrise FC
Rayon Sports FC 1-1 Gicumbi FC

Kuwa Gatatu, tariki ya 18 Gicurasi 2016

Marines vs AS Kigali- Umuganda
Musanze FC vs Etincelles- Nyakinama
Rwamagana City vs AS Muhanga- Rwamagana Police Pitch
Amagaju FC vs Mukura VS- Nyamagabe
APR FC vs SC Kiyovu- Nyamirambo
Espoir FC vs Police FC- Rusizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

apr isigaje imikino ingahe?

olivier dusabe kwizera yanditse ku itariki ya: 22-05-2016  →  Musubize

Bonjour ESE RAYON SPORT ISHIGAJE IMIKINO INGAHE ?CYAKIRARANE YARAGIKINYE?

tuyisenge yanditse ku itariki ya: 18-05-2016  →  Musubize

ibyobyo 4g ntawabishingiraho kuko uwatsinze wese ntabura agashyake gusa nanone mwibukeko ntawuvuma iritararenga aba rayon ahomuri hose ntimuterwe ubwoba amahirwe aracyahari 50/100,murakoze

ntigurirwa sylivain yanditse ku itariki ya: 18-05-2016  →  Musubize

ESE APR FS

MANIRAGUHA NEPO yanditse ku itariki ya: 17-05-2016  →  Musubize

umva ko batanga 4g!nibagitware se !

noheli felicien yanditse ku itariki ya: 17-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka