Gicumbi igiye kwiyambaza FIFA nyuma y’aho Ferwafa yanze ubujurire bwayo na Heroes FC

Komisiyo y’Ubujurire ya Ferwafa yanze ubujurire bw’ikipe ya Gicumbi na Heroes Fc zari zareze zivuga ko zasubijwe mu cyiciro cya kabiri mu buryo bnyuranije n’amategeko.

Tariki 22/05/2020 ni bwo komite nyobozi ya Ferwafa yari yateranye ifata umwanzuro ku isozwa rya shampiyona y’icyiciro cya mbere, aho hafashwe umwanzuro ko APR FC yegukana igikombe cya shampiyona, naho Gicumbi na Heroes FC zigasubizwa mu cyiciro cya kabiri.

Gicumbi igiye kwiyambaza FIFA nyuma yo gusubizwa mu cyiciro cya kabiri
Gicumbi igiye kwiyambaza FIFA nyuma yo gusubizwa mu cyiciro cya kabiri

Nyuma yaho ikipe ya Gicumbi na Heroes zose zahise zandikira Ferwafa zigaragaza ko uburyo zasubijwe mu cyiciro cya kabiri mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 05/06/2020, Komisiyo y’ubujurire muri Ferwafa ni bwo yatanze umwanzuro ku bujurire bwa Gicumbi F.C na Heroes F.C, aho yatangaje ko Gicumbi F.C na Heroes F.C bose bavuga ko impamvu zabo z’ubujurire ari zimwe zo kuba barafatiwe icyemezo cyo kumanuka mu cyiciro cya kabiri kinyuranyije n’amabwiriza n’inama zatanzwe n’inzego zikuriye umupira w’amaguru ku isi no mu Rwanda.

Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA yari iyobowe na Bwana Kajangwe Joseph yemeje ko ubujurire bwa Gicumbi F.C na Heroes F.C nta shingiro bufite, itangaza ko icyemezo cya Komite Nyobozi ya FERWAFA cyo kuwa 22/05/2020 cyo kumanura mu cyiciro cya kabiri amakipe Gicumbi F.C na Heroes F.C kidahindutse.

Nyuma yo kubona uyu mwanzuro ikipe ya Gicumbi ntiyanyuzwe na wo, aho yahise ifata umwanzuro wo kwiyambaza ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, aho iteganya kuzabagezaho ikibazo cyayo kuri uyu wa mbere Tariki 09/06/2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka