Gicumbi HT na Kiziguro ni zo zegukanye irushanwa ryo Kwibuka muri Handball (AMAFOTO)

Mu mikino yo kwibuka abanyamuryango ba Handball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ikipe ya Gicumbi HT mu bagabo na Kiziguro SS ni zo zegukanye ibikombe

Mu mpera z’iki cyumweru kirangiye, ku bibuga bitandukanye mu mujyi wa Kigali hakinwe irushanwa rigamije kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abanyamuryango ba Handball ryateguwe na FERWAHAND ifatanyije na MINISPORTS ndetse na Komite Olempike.

Ni irushanwa ryitabiriwe n’amakipe yo mu Rwanda, yiyongereyeho amakipe abairi yaturutse mu gihugu cya Tanzania ari yo Ngome HC mu bagabo ndetse na JKT mu bagore. Hitabiriye kandi amakipe abiri y’abagabo yaturutse muri Zambia ari yo Zambia National Team A na B.

Mu bagabo igikombe cyatwawe na Gicumbi HT itsinze Police HT ibitego 44 kuri 37, mu gihe mu bagore igikombe cyegukanywe na Kiziguro SS itsinze Gicumbi WHT ibitego 33 kuri 23.

Gicumbi HT yegukanye igikombe
Gicumbi HT yegukanye igikombe
Kiziguro SS yegukanye igikombe yari yanatwaye umwaka ushize
Kiziguro SS yegukanye igikombe yari yanatwaye umwaka ushize

Uko imikino ya nyuma yakinwe kuri iki Cyumweru yagenze

Abagabo

Imikino ya ¼ :

POLICE HBC 20-0 NYAKABANDA
GICUMBI HBT 25-21 ZAMBIA NT B
ZAMBIA NT A 25-18 NGOME
APR HBC 26-23 UR HUYE

Imikino ya ½ :

POLICE HBC 38-32 APR HBC
GICUMBI HBT 31-14 ZAMBIA NT A

Umwanya wa gatatu

ZAMBIA NT A 17-19 APR HBC

Umukino wa nyuma

POLICE HBC 37-44 GICUMBI HBT

Mu bagore
Imikino ya ½

KIZIGURO SS 22-06 UR HUYE
GICUMBI WHT 30-22 JKT

Umukino wa nyuma

KIZIGURO SS 33-23 GICUMBI WHT

Imikino y’amajonjora yabaye ku wa Gatandatu

Abagabo

Itsinda A

Police 40-09 UR Remera
Zambia NT b 25-20 UR Rukara
UR Remera 15-28 Zambia NT B
UR Rukara 21-16 Ur Remera
Police 39-24 Zambia NT A
UR Rukara 19-40 Police

Itsinda B

ES Kigoma 23-24 UR HUYE
Gicumbi HBT 38-06 UR Rusizi
UR Rusizi 13-30Es Kigoma
UR Huye 15-24 Gicumbi HBT
UR Rusizi 35-51 UR HUYE
Gicumbi HBT 25-16 ES Kigoma

Itsinda C

UR Nyagatare 19-29 APR
Zambia NT A 33-17 UR Nyagatare
APR HC 31-14 Zambia NT A

Itsinda D

NYAKABANDA 26-20 UR Rwamagana
UR Rwamagana 18-28 Ngome HBC
Ngome HBC 25-20 NYAKABANDA

Abagore

Itsinda A

UR Remera 05-37 JKT
Kiziguro 28-12 Three Stars
UR Remera 04-34 Kiziguro
JKT 16-16 Three Stars
Three Stars 28-05 UR Remera
Kiziguro 23-16 JKT

Itsinda B

UR Nyagatare 20-0 UR Rukara
Gicumbi WHT 26-06 UR HUYE
UR Nyagatare 05-32 GICUMBI WHT
UR HUYE 13-05 UR Rukara
UR Nyagatare 04-10 UR HUYE
UR Rukara 02-36 GICUMBI WHT

Abatwaye ibihembo ku giti cyabo

Mu bagore:

Umukinnyi mwiza w’irushanwa/MVP: Uwineza Florence (Kiziguro)
Uwatsinze ibitego byinshi/Top Scorer: Nishimwe Noella(Kiziguro SS)
Umunyezamu mwiza/Best Goalkeeper: Mwajabu Lungato (JKT-TZ)

Mu bagabo:

Umukinnyi mwiza w’irushanwa/MVP: Hakizimana Dieudonne (Passy)- Gicumbi HT

Uwatsinze ibitego byinshi/Top Scorer: Mbesutunguwe Samuel (Police HBC)

Umunyezamu mwiza/Best Goalkeeper: Hakizimana Jean Claude (Kidiaba)- Gicumbi HT

Fair Play Trophy: JKT- Tanzania

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka