Gicumbi FC yasinyishije ba rutahizamu babiri bakinaga muri Congo-Brazaville

Ikipe ya Gicumbi FC yatangaje ko yasinyishije ba rutahizamu babiri bakinaga mu makipe yo muri Congo Brazzaville, bakazayikinira mu mikino yo kwishyura

Ikipe ya Gicumbi ikomeje kurwana no kuguma mu cyiciri cya mbere, yamaze gusinyisha abakinnyi babiri bakina nka ba rutahizamu, ikaba itangaza ko bombi bakinaga mu makipe yo muri Congo Brazzaville.

Abo ni Malanda Destin Exauce w’imyaka 22 wakinaga muri CARA FC y’i Brazzaville, ndetse na Benny Boliko w’imyaka 23 wakinaga muri Mokanda nayo yo Congo Brazaville. Aba bombi bakurikiranye umukino Gicumbi Fc ejo yanyagiwemo na Gasogi United ibitego 4-1.

Malanda Destin Exauce wakinaga muri CARA FC y'i Brazzaville
Malanda Destin Exauce wakinaga muri CARA FC y’i Brazzaville
Benny Boliko yakinaga muri Mokanda nayo yo muri Congo Brazaville
Benny Boliko yakinaga muri Mokanda nayo yo muri Congo Brazaville

Kugeza ubu ikipe ya Gicumbi iri ku mwanya wa 12 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 10, ikaba uyu mwaka ari bwo igarutse mu cyiciro cya mbere nyuma yo kumara umwaka umwe mu cyiciro cya kabiri.

Amakuru aturuka muri iyi kipe ya Gicumbi avuga ko kandi kuri uyu wa Gatatu isinyisha abandi bakinnyi batatu bakina ku mpande basatira barimo umunyarwanda umwe.

Ikipe ya Gicumbi FC kandi yamaze gusezerera abakinnyi bane b’abanyamahanga barimo: Leku Kelvin,Mugabo Prince ukomoka i Burundi,Melly Mongolare na Dieumme Aksante.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka