Gicumbi FC itsinze Etoile de l’Est yegukana Shampiyona y’icyiciro cya kabiri

Mu mukino wa nyuma wa Shampiyona y’icyiciro cya kabiri wabaye kuri uyu wa Gatanu, Gicumbi FC yegukanye igikombe itsinze Etoile de l’Est.

Gicumbi FC yegukana Shampiyona y'icyiciro cya kabiri
Gicumbi FC yegukana Shampiyona y’icyiciro cya kabiri

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukwakira 2021, kuri Stade Amahoro, ni ho hasorezwaga imikino ya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri, ahahataniwe umwanya wa gatatu ndetse n’igikombe.

Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, ikipe ya Heroes yawegukanye itsinze Amagaju kuri Penaliti 5-4, aho iminota 90 yari yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Bishimiye igikommbe begukanye
Bishimiye igikommbe begukanye

Haje gukurikiraho umukino wa nyuma wahuje ikipe ya Gicumbi na Etoile de l’Est, zanamaze kubona itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Ikipe ya Etoile de l’Est ni yo yafunguye amazamu, Gicumbi iza kwishyura kuri penaliti. Kuri Coup-Franc Gicumbi yaje kubona igitego cya kabiri, ku munota wa 90 w’umukino, Gahamanyi Boniface uzwi nka Didier yaje kwishyura igitego umukino urangira ari 2-2.

Haje guhita hiyambazwa penaliti, eshanu kuri buri ruhande zirangira amakipe anganya 4-4, hagenda hongerwaho imwe imwe birangira abakinnyi bose 11 bateye, baza no kongera gutangira ariko Gicumbi yegukana igikombe kuri Penaliti 14-13.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka