Gicumbi FC iri mu makipe ane ashobora gusimbura Intare FC muri shampiyona

Gicumbi FC ifite amahirwe yo kuzamuka mu makipe ane arimo Pepiniere FC, Miroplast na SORWATHE FC, azahura kugira ngo yishakemo izasimbura Intare CF yamaze kwikura muri shampiyona.

Ikipe ya Gucumbi FC
Ikipe ya Gucumbi FC

Byatangajwe nyuma y’inama ya komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2018.

FERWAFA yatangaje ko hateganijwe ko imikino kamparamaka ari yo izerekana ikipe izazamuka mu cyiciro cya mbere.

Tariki tariki 30 Kanama 2018, ni bwo ubuyobozi bwa Intare FC bwatangaje ko butakitabiriye imikino ya shampiyona y’u Rwanda ya 2018-2019.

Byahise binayihesha igihano cyo kutazakina mu cyiciro cya mbere mu myaka ibiri iri mbere.

Komite nyobozi ya FERWAFA yaje gufata icyo cyemezo ikurikije itegeko 10.4 rigenga amarushanwa ya FERWAFA rivuga ko ”Mu gihe umubare w’amakipe yo mu kiciro cya mbere bibaye ngombwa ko yongerwa, komite nyobozi ya FERWAFA izakoresha imikino izahuza amakipe abiri yamanutse mu kiciro cya kabiri n’amakipe abiri yatsinzwe muri kimwe cya kabiri mu kiciro cya kabiri.”

AS Muhanga na Intare FC nizo zari zabonye itike yo gukina shampiyona ya 2018-2019. Intare itozwa na Rubona Emmanuel yari yanegukanye igikombe, nyuma yo gutsinda ikipe yo mu Karere ka Muhanga ibitego 2-1.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka