Gicumbi: Abafana ba Arsenal mu Rwanda basuye ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu

Abafana b’ikipe ya Arsenal mu Rwanda bibumbiye mu itsinda rya RAFC (Rwanda Arsenal Fans Community), basuye ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu iherereye mu Karere ka Gicumbi, banakina umukino wa gicuti n’abasirikare bagize uruhare mu kubohora igihugu bakina mu ikipe ya Mulindi FC, banatanga mituweli ku baturage b’i Gicumbi.

Ku Cyumweru tariki ya 20 Gashyantare 2022, itsinda ry’abafana ba Arsenal mu Rwanda basuye Ingoro ndangamateka y’urugamba rwo kubohora igihugu iri ku Mulindi w’Intwari mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Gicumbi, Umurenge wa Kaniga, Akagari ka Mukindi, maze berekwa ibice bitandukanye bigizwe n’Indaki yakoreshwaga n’uwari uyoboye urugamba rwo kubohora igihugu, Perezida Paul Kagame, inyubako ndetse n’imisozi Ingabo za FPR Inkotanyi zifashishaga mu bikorwa by’urugamba, rwatangiye mu mwaka wa 1990 kugeza igihe zabohoreye u igihugu mu mwaka wa 1994.

Nyuma y’icyo gikorwa, hakurikiyeho umukino wa gicuti hagati y’abafana ba Arsenal n’ikipe ya Mulindi FC yingajemo abari abasirikare, bagize uruhare mu kubohora igihugu.

abaturage basaga 1000 barihiwe ubwisungane mu kwivuza
abaturage basaga 1000 barihiwe ubwisungane mu kwivuza

Muri uwo mukino kandi hagaragayemo ibihangange mu guguconga ruhago hano mu Rwanda, nka Jimmy Mulisa na Olivier Karekezi bamenyekanye cyane mu ikipe ya APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu amavubi, uyu mukino waje kurangira abafana ba Arsenal batsinze Mulindi FC 2-0, mu gihe umukino wabanje wabereye i Kigali, amakipe yombi yari yaguye miswi 2-2.

Nyuma y’uwo mukino wari unogeye ijisho, hakurikiyeho ubusabane no gutanga ubwisungane mu kwivuza (mituweri) ku baturage b’Akarere ka gicumbi basaga 1000, bukaba bwatanzwe nabo bafana ba Arsenal.

Mulindi FC yagaragayemo Jimmy Mulisa
Mulindi FC yagaragayemo Jimmy Mulisa

Umuyobozi w’iryo huriro ry’abafana ba Arsenal, Mwami Kevin, yavuze ko ntako bisa kugera mu nzu Perezida w’igihugu yabayemo mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu.

Yagize ati “Twese abenshi baracyari bato, aba ari amateka twumva ku munsi w’Intwali cyangwa wabibonye kuri televiziyo no kuri radiyo, ariko iyo wigereye ahangaha bakakubwira ngo iyi niyo ndaki yakoreshejwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, bakagutembereza mu cyumba yabayemo igihe kitari gito mu gihe cy’urugamba ntako bisa. Urumva mu 1992 RPA ifata ku Mulindi, ni nk’aho ariho hari muri Presidence icyo gihe, urumva twatemberejwe muri Presidence y’icyo gihe, ni amateka umuntu azasangiza abana be n’abuzukuru”.

uyu mukino warebwe n'abaturage benshi
uyu mukino warebwe n’abaturage benshi

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Emmanuel Nzabonimpa, usanzwe unakinira Mulindi FC, avuga ko intego bari bafite batumira abafana ba Arsenal bayigezeho, ndetse anashimira abaturage b’akarere ayobora.

Yagize ati “Intego twari dufite kwari ukwigisha urubyiruko no kurwereka imbonankubone amateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu. Nashimishijwe cyane n’inyota wabonaga urubyiruko rwari hano rwari rufite yo kumenya ngo byagenze bite, bari bari he, byakozwe bite n’ibindi kandi ukabona barashaka kwigira kuri ayo mateka, kugira ngo abahindure batere ikirenge mu cy’Ingabo zabohoye igihugu”.

“Ubutumwa bwanagejejwe ku baturage ni uko twese dukwiye gufatira urugero ku Nkotanyi, tukareba uburyo zagiye zitanga, ibyo zakoze n’ibyo tugenda tugeraho ubungubu, kandi tukabasaba kubisigasira”.

Ibyo birori kandi byari byitabiriwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, Ingabo na Polisi bakorera muri ako Karere, ndetse n’abaturage batandukanye bari baje kwihera ijisho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka