Ghana na Nigeria mu bihugu 13 byatumiwe kwitabira irushanwa ryo Kwibuka mu Rwanda

U Rwanda rwatumiye ibihugu 13 mu irushanwa ryo kwibuka abari abakinnyi n’abakundaga siporo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatumiye ibihugu 13 mu irushanwa ryo kwibuka Abakinnyi n’abandi bakundaga siporo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, irushanwa riteganyijwe kuzabera i Kigali kuva tariki 01/06 kugera tariki 04/06/2017.

Ghana iheruka gutsindira Amavubi i Kigali nayo yatumiwe
Ghana iheruka gutsindira Amavubi i Kigali nayo yatumiwe

Ibihugu byamaze gutumirwa n’ubwo bitaremeza ko bizaboneka ni Morocco, Guinea Conakry, Equatorial Guinea, Togo, Congo Brazzaville, Libya, Burkina Faso, Ethiopia, Gabon, Liberia, Ghana, Kenya na Nigeria.

Victor Wanyama ukina muri Tottenham yo mu Bwongereza nawe yitabiriye iri rushanwa muri 2015 n'igihugu cye cya Kenya
Victor Wanyama ukina muri Tottenham yo mu Bwongereza nawe yitabiriye iri rushanwa muri 2015 n’igihugu cye cya Kenya
Mugiraneza Jean Baptiste ahanganye na Victor Wanyama mu irushanwa rya 2015
Mugiraneza Jean Baptiste ahanganye na Victor Wanyama mu irushanwa rya 2015

Mu mwaka wa 2015 ubwo iri rushanwa ryabaga bwa mbere ryitabiriwe n’ibihugu bine ari byo u Rwanda, Kenya, Sudani y’Amajyepfo ndetse na Tanzania, mu gihe umwaka ushize wa 2016 ritabaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka