Gervinho na Yaya Touré ntibashyizwe mu bakinnyi bategerejwe mu Rwanda

Umutoza Ibrahim Camara utoza Côte d’Ivoire yahamagaye urutonde rw’abakinnyi 23 bagomba gutegura umukino bazahuriramo n’u Rwanda ariko ntibarimo Gervinho,Yaya Toure na Winfred Zaha.

Ikipe ya Cote d'Ivoire iheruka gukina na Guinea Conakry
Ikipe ya Cote d’Ivoire iheruka gukina na Guinea Conakry

Yaya Touré udafite ikipe kuva yarekurwa na Manchester City umutoza yamusize kuko amaze igihe adakina.

Gervinho uherutse guhundura ikipe ava mu Bushinwa yerekeza muri Parme yo mu Butaliyani, nawe umutoza yamusize kuko ataramenyera mu ikipe nshya.

Winfried Zaha we, biravugwa habayeho ubwimvikane n’umutoza wamuhaye umwanya wo kuba arimo gufasha ikipe ye ya Crystal Palace.

Yaya Touré aherutse gusezererwa mu ikipe ya Manchester City
Yaya Touré aherutse gusezererwa mu ikipe ya Manchester City

Mu bakinnyi 23 uyu mutoza yahamagaye nta mukinnyi n’umwe urimo ukina imbere mu gihugu.

Aya makipe yombi agiye guhura yaratakaje imikino ibanza mu itsinda barimo aho barimo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2019.

Cote d’Ivoire yatsindiwe mu rugo na Guinea Conakry 3-2, u Rwanda na rwo rwatakaje umukino ubanza rutsinzwe na republika ya Centrafrika 2-1.

Uyu mukino uzahuza Rwanda na Cote d’Ivoire uzaba tariki ya 09 Nzeli 2018, ubere kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Gervinho yakanyujijemo mu ikipe ya Arsenal
Gervinho yakanyujijemo mu ikipe ya Arsenal

Abakinnyi 23 Ibrahim Camara yahamagaye:

Abazamu:

Sayouba Mande (OB/Danimarike) Badra Ali (Free State Stars/Afurika y’Epfo) Gbohouo Sylvain (TP Mazembe/ Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo).

Ba myugariro:

Eric Bailly (Man United/U Bwongereza) Serge Aurier (Tottenham/U Bwongereza) Kanon Wilfried (ADO Den Haag/ U Buholandi) Traoré Adama (Göztepe/ Turukiya) Kone Lamine (Strasbourg/U Bufaransa) Ghislain Konan (Stade de Reims/U Bufaransa)

Abakina hagati:

Serey Die( FC Basel/U Busuwisi) Ahoulou Eudes (Monaco/U Bufaransa) Franck Kessie (Milan AC/U Butaliyani) Seri Jean Michaël (Fulham/U Bwongereza) Doukouré Cheick (Levante/Espanye) Serge N’Guessan (Nancy/U Bufaransa)

Abataha izamu:

Kodjia Jonathan (Aston Villa/ U Bwongereza) Assale Roger (Young Boys/U Busuwisi) Pépé Nicolas (Lille/U Busuwisi) Max Gradel (Toulouse/U Busuwisi) Bayo Vakoun (Dunajská Streda/Slovaquia) Maxwel Cornet (Lyon/U Bufaransa)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Lille na Toulouse ni mu Bufaransa

Salim yanditse ku itariki ya: 2-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka