Gerard Pique yasezeye kuri ruhago

Kuri uyu wa Kane tariki 3 Ugushyingo 2022, myugariro Gerard Pique ukomoka muri Espagne wakiniraga ikipe ya FC Barcelona, yatangaje ko asezeye kuri ruhago ku myaka 35 y’amavuko.

Gerard Pique yasezeye kuri ruhago
Gerard Pique yasezeye kuri ruhago

Gerard Pique wakiniye FC Barcelona kuva mu 2008, yavuze ko ashyize mu bikorwa ibyo yavuze ko nta yindi azakinira nyuma yayo.

Yagize ati "Narabivuze buri gihe ko nta yindi kipe iyo ari yo yose inyuma ya Barca, kandi ko ari ko bizagenda."

Gerard Pique watwaranye na FC Barcelona Champions League eshatu (3) na shampiyona za Espagnye umunani (8), ayikiniye imikino 615 kugeza ubu, yashimiye iyi kipe n’abafana bayo avuga ko ntacyo batamuhaye.

Ati" Barcelona yampaye buri kintu cyose, mwe Culers (abafana ba Barcelona) mwampaye byose”.

Ati “Ubu inzozi zo mu bwana zabaye impamo, ndashaka kubabwira ko ubu nafashe icyemezo cyo kugeza uru rugendo ku musozo warwo."

Uyu myugariro avuga ko umukino wa nyuma azawukina ku wa gatandatu (FC Barcelona yakira Almeria), ariko yizeza abafana ba Bareclona ko azayihora hafi ndetse ko azagaruka vuba.

Ati "Umukino wo kuri uyu wa gatandatu uzaba ari uwa nyuma kuri njyewe i Camp Nou (stade ya FC Barcelona). Nzaba umufana usanzwe, nzashyigikira ikipe, urukundo rwanjye ku ikipe nzaruha abana banjye kandi muranzi vuba nzagaruka."

Uretse FC Barcelona Gerard Pique yakiniye imikino 615 kugeza ubu, agatsindamo ibitego 52, yanakiniye ikipe y’Igihugu ya Espagne ahamagarwamo inshuro 102, ayifasha no gutwara Igikombe cy’Isi cya 2010.

Gerard Pique yakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya FC Barcelona hagati ya 1997-2004, arivamo ajya muri Manchester United ari naho yatangiriye gukina mu ikipe nkuru kuva 2004 kugeza 2008 ariko 2006-2007 atizwa muri muri Real Saragosse akiri umukinnyi wa Manchester United mbere yuko mu 2008 ayivamo burundu agasubira muri FC Barcelona asorejemo mu 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Messi niyubahwe kuk nuwamateka

Ezechiel yanditse ku itariki ya: 17-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka